Rayon Sports ikatishije itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Yanditswe 09.08.2018 na Rayon Sports saa 17:30 | Yasuwe : 1,064

Rayon Sports isezereye Sunrise ku bitego bitatu kuri 2 mu mikino yombi nyuma y’umukino wo kwishyura itsinzemo ibitego 2-0

Muri uyu mukino wo kwishyura, Rayon Sports yatangiye ikina neza ibona uburyo bw’umupira watewe na Christ Mbondi gusa myugariro wa Sunrise FC; Manzi Sincere awushyira muri koruneri. Nyuma y’iminota itatu Muhire Kevin yagerageje ishoti muri metero nka 25, umupira uca hejuru y’izamu rya Sunrise FC.

Ku munota wa 13 w’umukino, Djabel yahawe umupira mwiza na Muhire Kevin atera ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu, hari mbere y’uko Djabel ahindura undi umupira mu izamu ushyirwa muri koruneri na Serumogo. Muhire Kevin yayiteye umuzamu awukuramo n’ibipfunsi, Mugume asubijemo ujya hanze.

Uburyo bwa mbere bukomeye ku ruhande rwa Sunrise FC bwabonetse ku munota wa 20, Niyonshuti Gad ateye coup-franc Babuwa Samson akojejeho umutwe umupira uramutenguha ntiwajyaho neza ujya hanze.

Rayon Sports yihariye umukino mu minota yakurikiyeho, abakinnyi barimo Yassin Mugume na Muhire Kevin bagerageza imipira igana mu izamu gusa abakinnyi ba Sunrise FC n’umunyezamu bakirwanaho.

Ku munota wa 30 wumukino, Rayon Sports yabuze igitego ku mupira wagaruwe n’izamu nyuma yo guterwa na Djabel kuri koruneri ebyiri zabonetse zikurikiranya mu gihe mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Sunrise FC bongeye kubona uburyo bwo gutsinda umupira ujya hanze.

Photo : Ububiko

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yatangiye asatirana ku buryo bukomeye ariko cyane cyane Rayon Sports yari ifite uh mwenda. Ku munota wa 51, Yannick yagerageje ishoti rikomeye maze umuzamu wa Sunrise awushyira hejuru y’izamu. Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Sunrise maze ku munota wa 68 Niyonzima Olivier Sefu wari wacunze neza uko umuzamu yari ahagaze yohereza agashoti ko hasi karuhukira mu rucundura kiba kubaye 1-0.
Iki gitego cyongereye imbaraga Rayon Sports I komeza gushakisha uko yabona igitego cya kabiri ariko Sunrise ibabera ibamba.
Ku ruhande rwa Sunrise yabaye nkikanguka maze ishyiramo ishyaka ryinshi byayiviriyemo gukorera abakinnyi ba Rayon Sports amakosa menshi
Ku munota wa 79, Muhire Kevin yabonye igitego cya 2 nyuma yo guhererekanya neza na bagenzi be maze akabisoza neza ashyira umupira mu rucundura. Ku munota wa 81 Kawunga yahawe ikarita y’umutuku nyuma y’aho yari amaze gukorera ikosa Rwatubyaye bityo asohorwa mu kibuga. Mu minota y’inyongera Sunrise yabonye coup franc ahantu habi cyane ku ruhande rwa Rayon ariko ntiyagira icyo itanga umukino urinda urangira Rayon ikatishije itike bityo iha ibyishimo abakunzi bayo bari hirya no hino.

Mu mukino wa nyuma Rayon Sports izahura na Mukura yaraye isezereye APR

Abakinnyi babanjemo: Bikorimana Gerard, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Yassin Mugume, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Christ Mbondi.

Umutoza: Roberto Oliveira.

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply