Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino wa 1/4 izahuriramo na AZAM

Yanditswe 07.07.2018 na Rayon Sports saa 14:00 | Yasuwe : 780

Nyuma yo gukatisha itike ya 1/4 itsinze umukino wayo wa nyuma wo mu matsinda, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ikaba izayikomeza inayisoza ku munsi w’ejo.

Nk’uko byari byatangajwe n’umutoza Roberto, nyuma y’iyi mikino y’amatsinda nibwo yabonye umwanya wo gukoresha imyitozo kuko imikono yari yegeranye cyane byatumaga nta mwanya uboneka w’imyitozo.

Uyu mutoza wafashe ikipe mu minsi ya nyuma ya shampiyona arifuza gushaka abakinnyi 11 batangira, akaba ari muri urwo rwego yatangaje ko afite gahunda yo kuzabanza mu kibuga ikipe yabanjemo atsinda LLB ibitego bitatu ku busa, akaba yarashimishijwe n’uburyo abahungu be bakiriye imikinire mishya yazanye mu ikipe.

Umukino na AZAM uteganyijwe kuzabera kuri stade y’igihugu Uwanja wa Taifa ku wa mbere ku gicamunsi. Ushingiye ku makuru aturuka i Dar es Salaam, abakinnyi bameze neza kandi imihigo irakomeje bakaba bizeza abakunzi ba Rayon Sports kuzasezerera AZAM bakinjira muri 1/2.

Tanga igitekerezo

3 Responses

  1. Karenzi

    Turabashyigikiye bahungu bacu. Gusa mube muretse kujya mumadealu yo kuducika, mubanze mukine, ubundi nimushaka kugenda ntakibazo, muzabikore nyuma dufite umwanya tunabasezereho

  2. Titi

    Ariko umuntu ugurisha Kevin kuri kiriya giciro arahombya ikipe kabisa kandi dufite amarushanwa ya africa na cecafa

Leave a Reply