Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Kiyovu Sports-Amafoto

Yanditswe 13.10.2017 na Rayon Sports saa 22:11 | Yasuwe : 3,490

Kuri uyu wa gatanu abasore ba Rayon Sports bakomeje imyitozo ibanziriza iya nyuma bitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports ku cyumweru.

Muri iyi myitozo ntabwo abakinnyi bakoze ibintu byinshi mu rwego rwo kwirinda umunaniro n’imvune mu gihe umukino usigaje amasaha make.

Icyo abatoza bibanzeho cyane ni ukwigisha abakinnyi kumenya gukora igikorwa cya nyuma imbere y’izamu (finishing). Aha abasore nka Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, ndetse n’abandi bose bakina basatira izamu bakaba babyitwayemo neza cyane. Wari umwanya mwiza kandi wo guha akazi abazamu babiri Bakame na Kassim, dore ko ari nabo bazamu babiri bonyine bahari mbere yuko Abouba Bashunga abona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona.

Muri rusange rero, iyi myitozo yagaragaje umwuka mwiza mu bakinnyi. Ibi bigaragaza ko biteguye gushimisha abakunzi ba Rayon ku cyumweru.

Abakinnyi basohotse ku rutonde rw’abemerewe gukina shampiona batabonetse mu myitozo ni Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha François Master, na Nzayisenga J.D’amour Mayor bafite utubazo tunyuranye biyongera kuri Rwatubyaye Abdul na Habimana Yussuf bafite imvune z’igihe kirekire.

Uyu mukino w’umunsi wa kabiri izahura Rayon na Kiyovu kuri iki cyumweru, nk’uko mu byibuka umukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona Rayon yabyitwayemo neza itahukana intsinzi yari yamanuye Kiyovu mu cyiciro cya kabiri mbere y’uko igira amahirwe ikagarurwa mu cya mbere.

Dore abakinnyi bamaze kubona ibyangombwa byo gukina (bari eligible gukina na Kiyovu ku cyumweru) muri shampiyona bakoze imyitozo:Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Kassim, Mugabo Gabriel ,Rutanga Eric ,Manzi Thierry ,Mutsinzi Ange Jimmy ,Mukunzi Yannick ,Bimenyimana Bonfils Caleb ,Nahimana Shasir ,Gilbert Mugisha ,Faustin Usengimana ,Nyandwi Saddam ,Irambona Eric ,Tidiane Kone ,Kwizera Pierrot, Nova Bayama ,Manishimwe Djabel.

Tanga igitekerezo

2 Responses

Leave a Reply