Rayon Sports ikomeje kwitegura Enyimba, intego ni ukugera ku mukino wa nyuma

Yanditswe 14.09.2018 na Rayon Sports saa 07:08 | Yasuwe : 2,385

Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yakomeje imyitozo yitegura umukino ubanza wa ¼ cya CAF Cnfederation Cup izakiramo ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria ku Cyumweru tariki ya 16/09/2018 saa 15:00.

Iyi myitozo yatangiye saa 14:30 kuri Stade Regionale i Nyamirambo izaberaho uyu mukino, yitabirirwa n’abakinnyi bose, ndetse ikaba yagaragayemo umukinnyi mushya Iradukunda Eric bakunze kwita Radu n’ubwo atazakina uyu mukino.

Abanyezamu babiri bazifashishwa kuri uyu mukino; Bashunga Abouba na Ndayisenga Kassim wasoje ibihano by’imikino ibiri yari afite, bombi bakoranye n’abandi kimwe na myugariro wo hagati akaba na kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry wari wasibye umukino wa Yanga SC kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Iyi myitozo yorohereje yakozwe mu gihe cy’isaha imwe irengaho iminota mike, yibanze cyane ku guhererekanye umupira no gufasha abakinnyi bose gutera mu izamu. Abakinnyi bose barimo Niyonzima Olivier Sefu wari ufite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino uheruka na Christ Mbondi wasoje ibihano by’imikino ibiri yari yafatiwe na CAF, bagaragaye muri iyi myitozo.

Yannick Mukunzi wakoranye n’abandi ni we utazakina uyu mukino ubanza kuko asigaje umukino umwe mu mikino itatu yari yahagaritswemo na CAF, bivuze ko azifashishwa ku mukino wo kwishyura.

Nyuma y’imyitozo, umutoza Roberto Oliveira yatangaje ko Rayon Sports yiteguye neza uyu mukino ukomeye, avuga ko intego ya Rayon Sports muri iri rushanwa ari ukugera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati:” Dukomeje imyiteguro kandi biri kugenda neza, abakinnyi bose bameze neza, ubu akazi dusigaranye n’ukubategura mu mutwe, bakazajya mu mukino bameze neza kuko ni umukino ukomeye tuzakinira mu rugo kandi dusabwa kwitwaramo neza. Intego yacu muri iri rushanwa ni ukugera ku mukino wa nyuma.”

Rayon Sporst izakira umukino ku Cyumweru tariki ya 16/09/2018 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 23/09/2018.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CARA Brazzaville yo muri Congo na Raja Casablanca yo muri Maroc muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Amafoto yaranze iyi myitozo :

   

 

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply