Rayon Sports ikuye amanota atatu kuri AS Kigali ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Yanditswe 08.10.2019 na Rayon Sports saa 19:57 | Yasuwe : 417

Umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports ku bitego 2 byatsinzwe na Mugisha Gilbert na Michael Sarpong.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 kikaba cyaranzwe no gusatira ku ruhande rwa Rayon Sports aho yabashije kubona koruneri zigera kuri 4 na coup francs 3. Ubu buryo bwaje bwiyongera ku bindi bihe bikomeye aho ku munota wa 14, Sarpong yahawe neza Iranzi ariko ateye umupira Bakame abyitwaramo neza arawufata. Ku munota wa 32 nabwo Sarpong yongeye gutera umupira ukomeye Bakame awugaruye usanga Iranzi wagerageje kusubyamo ariko nabwo Bakame aba ibamba. Andi mahirwe muri iki gice cya mbere yabonetse ku munota wa 40 aho Rayon Sports yabonye coup franc ku ikosa Nsabimana Eric yakoreye kuri Iranzi Jean Claude maze Rutanga ateye umupira usanga Sarpong utazuyaje kohereza ihoti rikomeye mu izamu adahagaritseku bw’amahirwe make ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Abakinnyi ba Rayon Sports uyu munsi bagaragaje umukino wo kurwego rwo hejuru

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Iragire Saidi, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert, Michael Sarpong.

N’ubwo iki gice kihariwe na Rayon Sports, AS Kigali yakunze kuyuzamo igasatira ikoresheje contre attack gusa nayo ntibyaje kuyihira iminota ibiri y’inyongera irinda irangira nta gihindutse. 

Igice cya kabiri nacyo cyatangiye Rayon Sports igaragaza inyota yo kubona igitego aho ku munota wa 47 Sidibe yahaye neza Michael Sarpong atera ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu cyo hejuru ugaruka mu kibuga mu gihe abantu benshi bari baketse ko igitego cyagiyemo. Nyuma y’iminota itatu gusa Rayon Sports yongeye kugerageza amahirwe ku mupira wavuye muri koruneri ya Iranzi maze Iragire Saidi ashyizeho umutwe ukomeye ufatwa neza na Bakame.

Rayon Sports yakomeje kuyobora umukino gusa amahirwe ntiyaba kuruhande rw’ayo, ibi bikaba byagaragaye cyane ku munota wa 55 aho Michael Sarpong yahereje neza Oumar Sidibe atera ishoti rikomeye rica ku ruhande gato rw’izamu rya Bakame. Ku munota wa 68 ibintu byahindutse ubwo Mugisha Gilbert yabonye igitego cya mbere ku mupira yorobye Bakame wari uturutse kuri Sarpong nawe wari uhawe neza na Iranzi.

Umutoza Martnez yahise akora impinduka aho yasimbuje iranzi ahyiramo Bizimana Yannick n’ubwo mbere yagaragazaga gushaka gusimbuza Gilbert. Ibintu yakomeje kuba ibyishimo aho ku munota wa 82 aho Sarpong yabonye igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y’ikosa yari amaze gukorerwa mu rubuga rw’amahina. Mu rwego rwo kongera imbaraga hagati mu kibuga, umutoza Martinez yaruhukije Gilbert ashyiramo Nshimiyimana Amran uyu akaba nta n’akazi kenshi yabonye kuko umukino wahise urangira hashize iminota mike agiyemo.

Iyi ntsinzi rero ihaye Rayon Sports kugira amanota ane mu mukino ibiri, muri rusange ikaba yagaragaje umukino wo kurwego rwo hejuru bitandukanye n’umukino wa mbere yakinnye na Gasogi, abafana bakaba batahanye akanyamuneza ndetse n’icyizre ku mikino izakurikiraho!

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply