Rayon Sports imaze gusinyana amasezereno y’ubufatanye na RADIANT

Yanditswe 10.08.2018 na Rayon Sports saa 13:20 | Yasuwe : 2,129

Ikipe ya Rayon Sports imaze kunguka umufatanyabikorwa mushya ariwe Radiant Insurance Campany Ltd amasezerano arebana n’ubwo bufatanye akaba amaze gushyirwaho umukono mu kanya

Ku ruhande rwa Rayon Sports aya maseerano yashyizweho umukono na Bwana Muvunyi Paul, Perezida wayo naho kurundi ruhande yasinywe na Bwana Rugenera Marc, Umuyobozi wa Radiant.

Ama masezerano azamara igihe cy’umwaka umwe akaba ashobora kongerwa binyuze mu bwumvijane bw’impande zombi.  Ishingiro ry’aya masezerano ni ubwishingizi butandukanye butangwa na RADIANT, buri mukunzi wa Rayon Sports ubufashe akazajya aba ateye inkunga ya 10% ry’agaciro k’ubwishingizi afashe ku binyabiziga na 15%  bundi bwishingizi.

RADIANT ibaye umuterankunga wa gatatu aho ije ikurikiye Skol na Aitel-Tigo

Amaseerano yashyizweho umukono na Muvunyi Paul na Rugenera Marc

Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano ku mpande zombi

Tanga igitekerezo

Leave a Reply