Rayon Sports inganyije na Gasogi United ku mukino wa mbere wa shampiyona

Yanditswe 05.10.2019 na Rayon Sports saa 16:58 | Yasuwe : 409

Umukino wa mbere wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports na Gasogi Utd  urangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Iminota ya mbere y’igice yaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rwa Rayon Sports ariko ntiyabasha kubona amahirwe ahubwo mu minota nka 15 Gasogi isa n’ikanguka aho yakoreshaga cyane impande zayo. Ku munota wa 18 Sarpong yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi Mukansanga atanga Penaliti ariko Sarupong ayishyira mu maboko y’umunyezamu.

Ubwo Sarpong yiteguraga gutera peneliti atagize amahirwe yo kwinjiza

Amakipe yombi yombi yakomeje gusatirana ashaka uko yabona igitego, Rayon Sports ihusha uburyo bwajyaga kuyiha amahirwe ku munota wa 43 mugihe ku wa 45 Gasogi nayo yahushije uburyo bwari bukomeye. Iminota 45 n’umwe w’inyongera ikaba yarangiye nta mpinduka

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho Mugisha Gilbert yasimburaga Iranzi. Nk’uko byari byari byagenze mu gice cya mbere, iki gice nacyo cyatangiye Rayon Sports yootsa igitutu izamu rya Gasogi. Rayon Sports yakomeje gusatira ari nako Gasogi yanyuzagamo igashaka kuyica mu rihumye. Mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu busatirizi, umutoza Martinez yavanyemo Yannik ashyiramo Cyiza Hussein, ndetse Sekamana asimbura Amran Nshimiyimana. Izi mpinduka zatumye Rayon Sports komeza gusirisimba imbere y’izamu rya Gasogi ariko iminota 3 y’inyongera irinda irangira ari 0-0.

Uyu mukino watangiwemo ubutumwa bwa gahunda ya “Gerayo Amahoro”.

Ferwafa,abayobozi b’amakipe na Police

Tanga igitekerezo

Leave a Reply