Rayon Sports inyagiye Etoile FC mu mukino w’imyitozo


Yanditswe na Editor ku wa 07.06.2017 saa 19:33 | Yasuwe : 2,253

Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports n’ikipe ya Etoile FC urangiye iyi kipe y’abakinnyi barangije amasezerano mu makipe ya ipfunyikiwe ibitego 4 kuri 1.

Mu minota 10 ya mbere y’ uyu mukino waberaga ku mu Mumena, Muhire Kevin yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe n’umukinnyi uri mu igeragezwa wacaga ku ruhande rw’ibumoso inyuma. Iki gitego ariko cyahise kishyurwa na Etoile, biba 1-1.

Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Lomami Frank ku mupira wari uvuye ku wundi mukinnyi wa 2 mu igeragezwa nabwo nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Muhire Kevin.

Muhire Kevin wigaragaje cyane muri uyu mukino yatsinze igitego cya gatatu, kikaba icya 2 cye mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira ari ibitego 3 kuri 1.

Mu gice cya 2, Djabel Manishimwe yashyizemo igitego cya kane cya Rayon Sports, ku mupira yari ahawe na Moussa Camara wagarutse muri bagenzi nyuma y’imisni yari amaze hanze mu gihugu cya Maroc aho yari yagiye gukorerwa ikizamini cy’ubuzima mbere y’uko yabona ikipe.

Uyu mukino waje kandi kugaragramo abakinnyi bari mu igeragezwa baturutse muri Cameroun aribo Mbongolo Kwedi Camille,Diengwe Nkomgwe Dimetry Landry na Ken Matam Frank

Uyu mukino waje kurangira ari ibitego 4 bya Rayon Sports kuri 1 cya Etoile FC.

 

Aba camerounais bari kugerageza amahirwe yabo muri Gikundiro (ubanza ibumoso akina hagati, uwo hagati akina ataha izamu mu gihe uw’iburyo akina inyuma ibumoso)

Camara wagarutse ku wa mbere akubutse muri Maroc yagaragaye muri uyu mukino

 

 

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo