Rayon Sports irakirwa na Espoir kuri uyu wa gatandatu, abafana barashishikarizwa kwitabira umukino bagenda na RITCO

Yanditswe 11.10.2019 na Rayon Sports saa 08:37 | Yasuwe : 325

Muri izi mpera z’icyumweru ikipe ya Rayon Sports irakomeza imikino ya shampiyona yerekeza mu majyepfo ho igomba kwakirwa na Espoir.

Uyu mukino w’umunsi wa gatatu utegerejwe kuri uyu wa gatandatu ukazabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye guhera saa cyenda. Ni mu gihe ikipe ya Espoir ubundi yari isanzwe yakirira imikino yabo i Rusizi ariko kubera ikibazo k’ikibuga kitameze neza, bikaba biteganyijwe ko izakirira Rayon Sports i Huye.

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze guha ibyishimo abakunzi bayo

Mu mikino 2 ya mbere, Rayon Sports yitwaye neza itsinda AS Kigali ibitego 2-0 nyuma y’aho yari yanganyije na Gasogi, ubu ikaba ari iya kabiri ku rutonde aho ifite amanota ane n’ibitego 2 izigamye.

Nk’uko babigaragaje ku mu kino uheruka ndetse n’ubuyobozi bukabibashimira, no ku munsi w’ejo abafana barahamagarirwa kuzaba inyuma y’ikipe bitabira ku bwinshi umukino w’i Huye. Mu rwego kandi rwo gushyira mu bikorwa amasezerano baheruka gusinyana na RITCO, ubuyobozi bwa Rayon Sports burakangurira abakunzi ba Rayon Sports kuzakoresha ari benshi bisi za RITCO nk’uko bikubiye mu butumwa Prezida Munyakazi Sadate yabageneye bukaba buteye butya:.

Impande zombi (RITCO na Rayon Sports) ziherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye

“Ndagira ngo mbamenyeshe ko match yacu na Espoir FC izabera Huye Stadium kuri uyu wa Gatandatu i saa cyenda z’amanywa; Ndabasaba mwese kuzaza tukajya gushyigikira ikipe yacu; Ndasaba ko ama Fan Clubs n’abandi twese kwishyira hamwe tukazahagurukira hamwe ndetse tukagendera hamwe dukoresheje imodoka z’umufatanyabikorwa wacu RITCO; Abatuwe mufata imodoka rwose mwihangane tuzakoreshe iza RITCO, MURAKOZE”

Abafana barahamagarirwa gukoresha imodoka za RITCO ari nako baba bateye inkunga Rayon Sports

Tanga igitekerezo

Leave a Reply