Rayon Sports irakina umukino wayo wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro ihura na AS Kigali


Yanditswe na Editor ku wa 13.09.2017 saa 10:37 | Yasuwe : 654

Nyuma y’uko ibuze umwe mu bakinnyi bayo Evariste witabye Imana ejo hashize ku wa kabiri , Rayon Sports irakina na AS Kigali guhera 18h00. 

Kuri uyu wa gatatu Rayon Sports irakomeza imikino y’irushanwa ry’Agaciro aho iri buhure na AS Kigali mu mukino wayo wa kabiri.

Uyu mukino ubaye nyuma y’igihe gito Rayon Sports igize ibyago byo gutakaza umwe mu bakinnyi bayo b’imena. Byitezwe ko abakinnyi bari bujye muri uyu mukino bibuka uyu mugenzi wabo wabavuyemo ndetse uraba ari umwanya ukomeye wo wo gushaka intsinzi muri uyu mukino kugira ngo bayimuture, dore ko iteka yaharaniraga gutsinda.

Uyu mukino urabera kuri stade Amahoro nk’uko bisanzwe ukaba uri butangire 18h00 nyuma y’umukino wa Police na APR ziri butangire 15h30.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo