Rayon Sports irakomeza imyitozo ikina umukino wa gicuti kuri uyu wa gatatu


Yanditswe na Editor ku wa 06.06.2017 saa 15:17 | Yasuwe : 1,503

Mu rwego rwo kwitegura umukino usoza shampiyona uteganyijwe ku wa 15/06/2017 ndetse n’imikino ibiri ya 1/4 cy’igikombe cy’amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakomeza imyitozo ikina umukino wa gicuti na Etoile FC

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu ku Mumena guhera saa cyenda n’igice uzahuza ikipe ya Rayon SPorts hamwe na Etoile FC ikaba ari ihuriro ry’abakinnyi barangije amasezerano mu makipe yabo yo mu cyciro cya mbere. Kwinjira kuri uyu mukino ni Frw 500

Iyi myiteguro izafasha Rayon Sports kwitwara neza ku mukino wa nyuma wa shampiyona aho izaba yakirwa na Kiyovu ku wa 15/06/2017, ukzahita ukurikirwa n’umukino wa 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro aho ku itariki ya 18 na 21 izaba ihatana na Police mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply