Rayon Sports irakomeza imyitozo nyuma y’aho irushanwa rya Ndi Umunyarwanda risubitswe


Yanditswe na Editor ku wa 04.10.2017 saa 06:33 | Yasuwe : 1,890

Uyu munsi Rayon Sports irakomeza imyitozo nk’uko bisanzwe nyuma y’ahoirushanwa yagombaga kwitabira rya “Ndi umunyarwanda” ritagitangiye kuri uyu wa gatatu

Iri rushanwa ryari ryateguwe na Ferwafa ku busabe bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ryagombaga guhuza amakipe ane yaje mu myanya ya mbere muri shampiyona iheruka, Mu rwego rwo kuritegura neza kurushaho, iri rushanwa ryabaye risubitswe n’abari bari bariteguye, amakipe yagombaga kuryitabira akaba agomba gukomeza gahunda zayo zisanzwe.

Ni muri urwo rwego ikipe ya Rayon Sports iri bukomeze imyitozo kuri stade ya Mumena i Nyamirambo aho ikomeza kwitegura imikino ya shampiyona. Tubibutse ko Rayon Sports yanganyije umukino wa mbere wa shampiyona inganya na AS Kigali 1-1.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply