Rayon Sports irerekeza mu mwiherero yitegura umukino n’Amagaju

Yanditswe 04.06.2018 na Rayon Sports saa 14:38 | Yasuwe : 752

Uyu munsi ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo mu Nzove yitegura umukino w’ ikirarane wa shampiyona uzayihuza n’Amagaju k’umunsi w’ejo

Imyitozo y’uyu munsi yarangiye umutoza atangaza 18 bahise berekeza mu mwiherero (local) abo bakaba ari aba bakurikira:

Abanyezamu: Bakame na Gerard

Abakina inyuma: Ange, Abdul,Gaby, Saddam, Irambona,

Abakina hagati: Master, Sefu, Rutanga, Djamal, Djabel,Innocent

Abataha izamu: Gilbert , Youssouf, Tsabalala, Mbondi, Diarra

Mannzi Thierry yakoze akazi gakomeye cyane mu kugarira

Nk’ uko bigaragara kuri uru rutonde, umukinnyi Sefu akaba yagarutse muri bagenzi be bashobora gutoranywamo 11 nyuma y’ igihe kinini yari amaze arwaye. Abakinnyi Faustin, Yannik na Kaleb nabo ntibar muri 18 bashobora kuzahura n’ Amagaju kubera ikibazo cy’imvune cyangwa uburwayi, Manzi Thierry ufite amakarita atatu y’ umuhondo,  kuri aba hakiyongeraho Shassir,Mugume,Kevin, Kassimu, Mayor na Nova nabo batari kuri liste yabashobora kuzifashishwa.

Umukino biteganyijwe ko uzabera kuri stade Amahoro ejo saa cyenda n’igice (15h30) ukaba ari ikirarane cy’umunsi wa 22.

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply