Rayon Sports iri kubarizwa i Rusizi yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho na Espoir


Yanditswe na Editor ku wa 24.06.2017 saa 21:47 | Yasuwe : 1,156

Kuva ejo ikipe ya Rayon Sports irabarizwa i Rusizi ikaba uyu munsi yahakoreye imyitozo yitegura umukino uteganyijwe ejo guhera saa cyenda n’igice.

Uyu uzaba ari umukino ubanza aho Espoir izakira Rayon Sports zihatanira itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2017.

Nk’uko bitgangazwa n’abashinzwe ubuzima bw’ikipe, abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye umukino no kuwitwaramo neza. Ku gicamunsi cy ku wa gatandatu mu gihe habura amasaha make ngo umukino ube, ikipe yakoreye imyitozo i Rusizi, ikaba yibanze ku kugorora imitsi no kongera umwuka.

Iyi myitozo yagenze neza nk’uko byifuzwaga n’abatoza, ikaba itanga icyizere ko umukino uzagenda neza. 

Tubibutse ko umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali ku wa 28/06/2017 ikipe izatsinda uyu mukino izahura ku  mukino wa nyuma n’izatsinda hagati ya APR n’Amagaju

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo