Rayon Sports iritabira irushanwa rya “Ndi umunyarwanda” itangire icakirana na Police


Yanditswe na Editor ku wa 03.10.2017 saa 11:10 | Yasuwe : 952

Kuri uyu wa gatatu haratangira irushanwa ryitiriwe Ndi Umunyarwanda ryateguwe ku busabe bwa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Rayon Sports ikazaritangira icakirana na Police FC.

Iri rushanwa rije nyuma y’umukino wa mbere wa shampiyona, rirasa neza n’iriheruka ry’Agaciro aho naryo rizitabirwa n’amakipe ane yaje imbere ku rutonde rwa shampiona iheruka. N’ubwo Rayon Sports ifite ibibazo by’imvune zitandukanye ndetse n’umunaniro uturuka kuri pre-season ikomeye, ubuyobozi bwahisemo ko ikipe yitabira iri rushanwa binajyanye n’agaciro rifite n’intego igamijwe ijyanye no gushimangira gahunda ya “Ndi umunyarwanda”. Ni muri urwo rwego kandi Rayon Sports yasabye ko n’abakinnyi batarabona ibyangombwa nabo bakwemerwa gukina kugira ngo hazibwe icyuho cy’abafite ibibazo by’imvune

Rayon Sports na Police zongeye gucakirana nyuma yo guhurira mu gikombe cy’Agaciro iherutse kwegukana

Biteganyijwe ko ku ikubitiro Rayon Sports izahura na Police FC ejo guhera 18h00 nyuma y’aho APR izaba imaze guhangana na AS Kigali. Ikipe zizatsinda ejo zizahurira mu mukino wa nyuma ku wa gatandatu nyuma y’umwanya wa gatatu uzahatanirwa n’izazaba zatsinzwe ku munsi w’ejo

Rayon Sports iramutse yegukanye iki gikombe izaba ikomeje gukora amateka yegukana ibikombe byinshi mu gihe gito dore ko cyaba kibaye icya kane mugihe cy’ukwezi kumwe n’igice.

Rayon Sports imaze iminsi yegukana ibikombe bikurikiranye birimo ikiruta ibindi (super cup)

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. gasenyi

    Nibyo reka turyitabire ariko ubutaha abategura amarushanwa bajye bagira gahunda idatungurana cg itavangira Championat , hatukwamo Mukuru ubwo ni Ferwafa ibwirwa

Leave a Reply