Rayon Sports iritabira irushanwa ry’Agaciro Development Fund ritangira uyu munsi


Yanditswe na Editor ku wa 09.09.2017 saa 08:54 | Yasuwe : 1,370

Uyu munsi haratangira irushanwa ry’Agaciro Development Fund ikipe ya Rayon Sports ikaba iri buryitabire aho itangira icakirana na Police FC

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Rayon Sports yaraye ikoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa gatanu ku Mumena. Iyi myitozo itaratinze cyane yibanze ahanini ku kugorora ingingo no gutera mu izamu. Abakinnyi kandi bitoje uburyo bwo gutera imipira y’imiterekano. Abakinnyi bose bitabiriye uretse abasanzwe bafite imvune nka Rwatubyaye, Irambona Eric na Master gusa.

 

Mu mukino wa mbere Rayon Sports na Police FC i saa cyenda n’igice kuri stade Amahoro nyuma y’umukino uri bube wahuje APR na AS Kigali uri butangire 13h00. Umukino wa kabiri uzaba ku wa gatatu kuri 13/09 ukazayihuza na AS Kigali mu gihe umukino usoza irushanwa uzaba kuri 16/09 ukazahuza Rayon Sports na APR. Twabibutsa ko ikipe izegukana iri rushanwa ari izaba yabone amanota menshi nyuma yímikino itatu iteganyijwe kuri buri kipe

Abasore bacu biteguye neza irushanwa ry’Agaciro

And mafoto y’imyitozo y’ejo

Imyitozo yibanze ku gutera imipira y’imiterekano

…no kugorora ingingo

Abazamu nabo imyitozo bayigeze kure

Abasore bacu biteguye neza irushanwa ry’Agaciro

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. Rubyogo

    Uru rubuga rwose nti rukora uko bikwiriye. Muduha Amakuru mutinze Kandi ugasanga nayo mutanze ni sumarry kabissa. Nkubu mwakagombye kuba mutubwira kuri buri umukinnyi, mukatwibutsa imyanya akinaho, abavunitse bazagaruka ryari, imyanya ibura abakinnyi ni iyihe , uko mubona abatoza barikubona ikipe nabindi nibindi …. U rubuga ni urwacu siniyumvisha uko rumara icyumweru nta makuru anyuraho rwose. Please mugerageze gukosora

  2. NSABYITORA VEADSTE

    Rwose,siniyumvisha ukuntu urubuga nk’uru rumara icyumweru nta makuru rutanga,nayo ruzanye ugasanga ari incamake y’incamake y’incamake! Ese ibya Diarra byo bihagaze gute ko mutatubwira aho bigeze,dore ko kugeza ubu umutoza avugako akeneye undi rutahizamu utyaye? Murakoze

Tanga igitekerezo