Rayon Sports iritegura kwakira Sunrise ku mukino wa mbere wa Robertinho

Yanditswe 23.06.2018 na Rayon Sports saa 11:54 | Yasuwe : 896

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona ukaba uzayihuza n’ikipe ya Sunrise kuri iki cyumweru tariki ya 24/06/2018 kuri stade ya Kicukiro

Uyu mukino uje nyuma yo kubura amanota atatu i Rusizi ubwo yatsindwadga na Espoir ibitego bibiri ku busa, ibitego byose bikaba byaratsinzwe n’umukinnyi umwe uturuka mu gihugu cya Uganda, John Musimazi, uyu akaba yaraciye mu igeragezwa muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza Rusizi.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, umutoza mushya yatangiye gukoresha imyitozo kuva ku munsi w’ejo bikaba biteganyijwe ko azatangirira kuyobora umukino nk’umutoza wa mukuru kuri uyu mukino wo kuri iki cyumweru.


Nk’uko ikipe ya Rayon Sports ariyo izaba yakiriye, abakunzi bayo barakangurirwa kuza kuyishyigikira kugira ngo yitware neza muri uyu mukino, dore ko n’ubwo igikombe cya shampiyona kitakiri mu byo iharanira, ikeneye kubona umwanya mwiza kugira ngo ikomeze kugira ingufu zizayifasha kwitwara neza mu yandi marushanwa igihatanamo.

Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira 15h30 ni amafaranga 5000/3000 na 2000.

Tanga igitekerezo

3 Responses

  1. Kkkkkkkkkkk

    Muzawirebane na komite yanyu yose twe turambiwe gutsindwa gusa nzabapfa agasoni nkurebere kuri AZAM TV

  2. niyonteze emmanuel

    wowe urumusazi kbsa twe tuzaryayo kubera koikipe y’acu durayikunda ntima utayikunda ugakunda umuntu ntago watera imbere kbsa nitwe bafan tugomba kuyiba inyuma .tukayiteza imbere .ntabundi izabaho utariweho utagumuye abandi murakoze

  3. Karenzi

    Uyu muntu witwa kkkkkk ntakwiye kwandika kuri uru rubuga kuko: ” rayon sport yacu burya nubukombe, turi abakunzi bayo burya nubukombe, MUBIBI NO MUBYIZA burya nubukombe”, iyi ndirimbo duhora turirimba ntiyaba isobanutse, kandi twemeranwa twese ko isobanutse, tugomba kuyikunda mubibi no mubyiza

Leave a Reply