Rayon Sports iteye intambwe y’ingenzi yerekeza muri ½ cy’igikombe cy’amahoro


Yanditswe na Editor ku wa 18.06.2017 saa 23:58 | Yasuwe : 1,066

Mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, Rayon Sports itsinze Police yari yayakiriye ibitego 2-0 mu mukino waberaga ku Kicukiro

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi n’ubwo yaba Rayon Sports cyangwa Police zombi zakinaga umupira wihuta kandi usatira ari nako zihusha amahirwe anyuranye imbere y’izamu. 

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje ugaragaza imbaraga ku mpande zombi nk’uko byari byagenze mu gice cya mbere. Ku munota wa 68 w’umukino, umukinnyi Savio Nshuti wari wahinduriwe uruhande aho yacaga iburyo mu gihe amenyerewe ku ruhande rw’ibumoso yaje gukata umupira mwiza usanga Shassir utazuyaje atsinda igitego cyiza cy’umutwe.

Ikipe ya Police ntiyaciwe intege n’iki gitego yakomeje kugerageza gusatira izamu rya Bashunga ndetse Isaie Songa wari winjiyemo asimbura Abedi yateye umupira ufata igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga. Rayon Sports nayo yakomeje gushakisha uko yashimangira intsinzi ishyiramo igitego cya kabiri, biza no kuyikundira ku munota wa 89 ubwo umusore Nzayisenga Jean d’Amour Mayor yarekuraga umuzinga w’ishoti Nzarora Marcel akarwana nawo ariko bikarangira umanukiye mu rushundura.

Iyi ntsinzi ni ingenzi kuri Rayon Sports ifite intego yo kwegukana ibikombe byombi bikomeye mu Rwanda muri uyu mwaka aho icya shampiyona yamaze kukibikaho, umukino wo kwishyura ukaba witeguwe ku wa gatatu tariki ya 21/06 ukazabera kuri stade ya Kigali

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports:

Izamu: Bashunga Abouba,

Ba myugariro: Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor,

Hagati mu kibuga: Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nshuti Savio Dominique 

Abataha izamu: Nahimana Shassir. Manishimwe Djabel naTidiane Kone

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Selindwi

    Uyu mukino wari mwiza cyane kdi ibyo twifuzaga gutsindira hanze twabigezeho ahasigaye bazaze iwacu tubahe impamba bitahire nubwo kubatsinda bigorana ariko bikarangira batsinzwe erega Police inibukeko RAYON SPORTS turi abambere igagukrikira gusa umukino wo kwishyura bazawushyire saa kumi nebyiri tubaherecyeze kumahumbezi yakayaga ka nimugoroba

Tanga igitekerezo