Rayon Sports iteye mpaga Miroplast FC yabuze ku kibuga

Yanditswe 27.05.2018 na Rayon Sports saa 18:55 | Yasuwe : 1,176

Ikipe ya Rayon  Sports itsinze Miroplast FC  ibitego 3-0 kubera mpaga yayiteye nyuma y’uko iyi kipe itagaragay kuri stade ya Kigali ahagomba kubera umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona kuri icyi cyumweru taliki ya 27.05.2018.

Rayon Sports yari yiteguye uyu mukino neza ndetse yageze no kuri stade kare maze bategereza Miroplast FC  ntiyaza ku kibuga nyuma y’uko abakinnyi b’iyi kipe banze gukina kubera ko Ikipe ibafitiye ibirarane by’imishahara .

Abasifuzi bakurikije itegeko ryo gutegereza iminota 15, maze Saa cyenda na 45 basubira mu rwambariro, maze Rayon Sports yo ihita ifata umwanya wo gukora imyitozo bitegura umukino wa AS Kigali wo kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma y’umunsi wa 25 ,Rayon Sports iracyari ku mwanya wa 4 n’amanota 40.

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply