Rayon Sports itsinze abakinnyi bishyize hamwe mu mukino w’imyitozo


Yanditswe na Editor ku wa 03.08.2017 saa 15:46 | Yasuwe : 1,730

Mu rwego rwo kwitegura imikino inyuranye ibategereje imbere harimo iya gicuti iteganyijwe muri Tanzaniya mu cyumweru gitaha, Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti muri iki gitondo mbere y’uko yerekeza muri Tanzania

Uyu mukino wabereye ku Mumena ukaba wahuje Rayon Sports n’ikipe igizwe n’abakinnyi b’amakipe anyuranye batarasubira mu makipe yabo cyangwa batarabona amakipe, ukaba warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0.

Umutoza Karekezi yahisemo gutangiza abakinnyi benshi yageragezaga kugira ngo arebe urwego bariho, 11 yabanje akaba ari aba bakurikira: Evariste, Mugabo Gabriel, Faustin, Rutanga Eric, Jean d’Amour (Mayor), Idrissa, Pierrot, Djabel, Nova Bayama, Mugisha Gilibert na Tamboula. Abandi baje guhabwa amahirwe barimo Habyarimana Innocent (Dimalia) na Djamal bari basanzwe bamenyerewe muri APR, Irambona Eric na Radjou.

Ku ruhande rw’abakinnyi bishyize hamwe hagaragayemo abasanzwe bamenyerewe bari nka Hitimana Omar, Fitina Ombolenga, Cimanga Pappy,  Ishimwe Kevin, Frank, Michel, Pappy, Rodrigue, Hussein. 

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari 0-0, ibitego biza kuboneka mu gice cya kabiri, aho ku munota wa 15 n’uwa 18 ba rutahizamu Gilber na Tamboula bakoze akazi basabwaga bakabonera Rayon Sports ibitego bibiri.

Ubwo bishyushyaga mbere y’umukino gato

Nyuma y’uyu mukino umutoza Karekezi yaganiriye n’itangazamakuru atangaza ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye cyane cyane ko intego ye nka buri mutoza wese ari ugutsinda buri mukino. Yakomeje atangaza ko mu bakinnyi bari mu igeragezwa abona hari abakenewe barimo nka Faustin kubera ikibazo cyo mu bwugarizi, ndetse no hagati ya Innocent na Djamal nabo umwe akaba yafasha. 

Ku bijyanye na systeme de jeu, yavuze ko azakoresha 4-4-2 bitandukanye n’ibyari bitangiye kumenyerwa aho Rayon Sports yari isigaye ikunda gukinisha ba myugariro babiri.

Tubibutse ko Rayon Sports yitegura kwerekeza muri Tanzaniya kwitabira ubutumire bwa Simba, ikazanakina umukino wa gicuti na Azam iheruka gutsindira i Kigali 4-2

Umutoza Karekezi watsinze umukino we wa mbere

Tanga igitekerezo

1 Response

Tanga igitekerezo