Rayon Sports itsinze umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona

Yanditswe 12.10.2019 na Rayon Sports saa 18:00 | Yasuwe : 493

Umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu mvura nyinshi kubera ko ikibuga cya Espoir FC iy’i Rusizi cyahagaritswe na Ferwafa, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Espoir yari yakiriye niyo yabanje kwinjira mu mikino ndetse ibona igitego cya mbere ku munota wa 21 cyatsinzwe kuri penaliti. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Iragire Saidi wateresheje umutwe umupira wari uvuye muri koruneri ya Iranzi ku munota wa 32.

Iragire Saidi niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports

Mu gice cya kabiri umukino wafabanyije umurego wari ufite mu gice cya mbere, ibi bikaba byatewe n’uko amakipe yombi yashaka kwirinda kwinjizwa igitego. Ibi ariko byaje guhinduka ku munota wa 77 aho Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na kapiteni Eric Rutanga kuri penaliti.

Rutanga Eric yitegura gutera Penaliti

Nyuma yo gutsinda iyi penality byari ibyishimo kuko yahesheje ikipe amanota atatu

Aya manota atatu atumye Rayon Sports ikomeza kuba mu makipe ya mbere aho yujuje amanota 7 n’ibitego 3 izigamye

ABafana bari bitabiriye uyu mukino ari benshi

Munyakazi Sadate yakurikiranye uyu mukino

Ku bafana ibyishimo bikomeje kuba byose

Tanga igitekerezo

Leave a Reply