Rayon Sports ikatishije itike ya 1/4 n’ubwo yatunguwe na Musanze


Yanditswe na Editor ku wa 14.05.2017 saa 17:00 | Yasuwe : 1,100

Umukino wo kwishyura wa 1/8 hagati ya Rayon Sports na Musanze urangiye Rayon Sports ikatishije itike ya 1/4 nyuma yo kunganya ibitego 3 bya Kwizera Pierrot kuri 3 bya Musanze byatsinzwe na Peter Otema, Maombi na Pignol

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe n’intsinzi ya Rayon Sports yarushije Musanze ku buryo bugaragara kikarangira ari ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 6 na 17 ku ruhande rwa Rayon Sports, na Peter Otema ku ruhande rwa Musanze wagomboye mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye Musanze igerageza kotsa igitutu Rayon Sports ishakisha uko yakwishyura igitego cya kabiri, n’ubwo Rayon Sports nayo yakomezaga kureba uko yakongera umutekano yinjiza igitego cya gatatu. Musanze yaje kubigeraho ku munota wa 17 w’igice cya kabiri ubwo Mawombi Jean Pierre wa Musanze yatsinze igitego kiza bityo biba bibiri kuri bibiri. Ku monota wa 20 Peter Otema yari yongeye gutungura Bakame ariko awushyira ku bw’amahirwe ya Bakame uwushyira hanze hanze.

Nyuma y’uko Masudi azanye amaraso mashya mu bw’ubwugarizi yongeramo Fiston asimbuye Nova Bayama, yaje no kongeramo Muhire Kevin asimbura Niyonzima Olivier Sefu

Rayon Sports yabonye igitego cy’umuteklano kuri coup franc yatewe neza na Kwizera Pierrot nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umuzamu Rwabugiri Omar wa Musanze wafatiye umupira inyuma y’umurongo yagenewe biba ibitego bitatu byose byinjijwe na kizigenza Kwizera Pierrot.

Ku munota wa 87 ikipe ya Musanze yagomboye igitego cya gatatu ku ikosa rya Mugabo Gabriel utabashije kuvana umupira mu izamu wari utewe na Peter Otema maze Pignol wa Musanze akoreshe imbaraga umupira awushyira mu rucundura.

Iminota 90 irangiye, umusifuzi Ishimwe Claude yongeyeho iminota irindwi abafana batemeranyijwe, Rayon Sports ibona amahirwe ya coup franc iturutse ku ikosa ryakorewe Tidiane Koné ariko Muhire Kevin ayitera hanze. Umukino warinze urangira ari 3-3 ariko bikaba 5-4 ku giteranyo cy’imikono yombi bityo Rayon Sports ikaba ikomeje muri 1/4 biyiha amahirwe yo gukomeza inzira yo kwisubiza iki gikombe cyatumye ihagararira u Rwanda igasezerwa na Rivers United yo muri Nigeria.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply