Rayon Sports n’Amagaju byamaze kumvikana ku isaha y’umukino w’ikirarane

Yanditswe 04.04.2017 na Rayon Sports saa 18:45 | Yasuwe : 1,038

Nyuma y’uko Ferwafa yemeye ubusabe bwa Rayon Sports bwo kwimura umukino uteganyijwe kuyihuza n’Amagaju ariko iyi kipe igahita itangaza ko idakozwa by’izo mpinduka, binyuze mu buyobozi bwa Ferwafa, byamaze kwemezwa ko isaha y’umukino ari 18h00 nk’uko byari byifujwe na Rayon Sports kandi ikabyemererwa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ferwafa imaze gushyira ahagaragara mu kanya ihereye ku biganiro n’ubwumvikane hagati ya Rayon Sports nÁmagaju, hemejwe ko umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona hagati ya Rayon Sports n’Amagaju uzaba ejo tariki ya 5 werurwe kuri stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba.

Rayon Sports izakira Amagaju 18h00 z’umugoroba

Amasaha y’uyu mukino yimuwe kubera ko uzaba mu mibyizi isaha ya saa cyenda n’igice ikaba hari benshi yari ibanagamiye kandi bifuzaga gukurikirana uwo mukino, kwimurwa rero bikaba biha amahirwe abatari bake yo kuzihera amaso aho ayo makipe yombi ahatanira amanota atatu, by’umwihariko ku bakunzi ba Rayon Sports batifuza kugira umukino n’umwe wabacika muri iki gihe iri mu murongo ugorortse wo gutwara igikombe cy’uyu mwaka, bakaba rero bafite inyota yo kuyitera ingabo mu bitugu kuri buri mukino.

Rayon Sports nitsinda uyu mukino izahita igira amanota 55 ibe ibe isubijemo icyinyuranyo cy’amanota 11 irusha APR iyikurikiye.

 

Tanga igitekerezo

Leave a Reply