Rayon Sports ntiyabashije gukomeza muri CAF Champions League

Yanditswe 26.08.2019 na Rayon Sports saa 08:53 | Yasuwe : 394

Nyuma y’uko inganyirije na Al-Hilal 0-0 iwayo ,Rayon Sports ntiyabashije gukomeza urugendo rwayo muri CAF Champions League.

N’ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bagerageje kwitanga uko bishobotse, ntibyabakundiye kubonera igitego kuri Al-Hilal Stadium nk’uko byasabwaga, ibi bikaba byahaye amahirwe AL-Hilal yo yabashije kwinjiza igitego i Kigali.

Nta ko Rayon Sports itagize ngo ishake igitego ariko amahirwe ntiyayisekera

Abakinnyi babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé (yaje gusimburwa na Nizeyimana Mirafa), Niragire Saidi, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric(C), Habimana Hussein, Nshimiyimana Amran, Fabrice Mugheni (yaje gusimburwa na Gilbert), Iranzi Jean Claude (yaje gusimburwa na Ciza Hussein), Ulimwengu Jules na Michael Sarpong.

Biteganyijwe ko delegation ya Rayon Sports igaruka i Kigali uyu munsi bityo hagakomeza gahunda zo kwitegura shampiyona n’andi marushanwa ateganyijwe muri uyu mwaka w’imikino

Tanga igitekerezo

Leave a Reply