Rayon Sports vs APR: bimwe wakwibuka kuri aya makipe yombi

Yanditswe 15.06.2018 na Rayon Sports saa 10:40 | Yasuwe : 294

Kuri uyu munsi Rayon Sports ifitanye umukino w’amateka na APR, ukaba ari uw’umunsi wa 26 wa shampiyona, mbere y’uyu mukino rero tukaba twifuje kubibutsa bimwe mu by’ingenzi by’aya makipe.

Aya makipe yombi yatangiye guhura mu mwaka wa 1995 uyu munsi zikaba ziri bube zihuye ku mukino wa 86 aho mu mikino 85 ishize, Rayon Sports yatsinzemo 27 mu gihe APR yatsinzemo 35 naho 14 zikaba zarayinganyije.

Uretse uku gutsindaguranwa, aya makipe yaranzwe no guhinduranya abakinnyi bamwe bava muri imwe bajya mu yindi, kuri iyi nshuro rero zikaba zongeye guhura buri kipe ifite abakinnyi bavuye mu yindi.

Mukunzi Yannick wavuye muri APR ahanganye na Manishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon Sports

Ku ruhande rwa Rayon Sports, abakinnyi Bakame, Rwatubyaye,Yannik, Faustin, Rutanga, Petit Jimmy, uyu munsi barakinira Rayon Sports baraturutse muri APR. Ku rundi ruhande, abakinnyi nka Djihad, Ngabo, Imanishimwe (Mangwende), nabo barakinira APR baraturutse muri Rayon ziri buhangane uyu munsi.

Aya makipe yombi kandi yaranzwe no gusimburana ku bikombe bikinirwa mu Rwanda, ndetse n’umukinnyi mwiza w’umwaka yakunze kuva muri aya yombi. Umukino uhuza APR na Rayon Sports kandi, niwo uba utegerejwe cyane muri buri mwaka w’imikino.

Ibi byose kimwe n’ibindi byinshi bitarondowe hano mu mateka yazo, biraha ubukare umukino wa none, cyane cyane ko Rayon Sports irwanira kubona amanota atatu yakomeza kuyishyira mu mwuka wo guhatana mu marushanwa menshi irimo.

Umukino uri mu kanya saa cyenda n’igice kuri stade Amahoro i Remera, kwinjira akaba ari ibihumbi 10000/5000/3000 na 1000

Tanga igitekerezo

Leave a Reply