Rayon Sports inyagiye AS Muhanga mu rugendo yatangiye mu Majyepfo


Yanditswe na Editor ku wa 25.08.2017 saa 16:57 | Yasuwe : 1,931

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Muhanga watangiye 15h55 igice cya mbere kirangira ku ntinzi ya Rayon n’ ibitego 2-0 naho icya kabiri habonekamo ibindi bine umukino urangira ari 6-0

Umukino watangiye AS Muhanga isatira izamu kurusha Rayon Sports nko mu minota itatu ya mbere, gusa ntibyatinze Rayon Sports yereka AS Muhanga aka bukuru.

Amahirwe ya mbere yabonetse ku munota wa kane ubwo Irambona Eric yamanukanye umupira awugaruye mu rubuga rw’amahina Caleb ntiyabasha kuwinjiza. Uyu  yongeye guhusha amahirwe ku munota wa 22 aho yasigaranye n’umuzamu ariko yashaka kumuroba umuzamu akawugarura.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Djabel warekuye ishoti nko muri  metero nka 20 ku mupira mwiza wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso utewe na Nova Bayama wari umaze akanya gato ahinduye uruhande. Ku munota wa 34 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mugisha Gilibert aho umupira wamusanze mu rubuga rw’amahina acenga umukinnyi umwe ahita aboneza mu rucundura.

Muri iki gice, umukinnyi Eric Irambona yagize akabazo ahita asimburwa na Hakizimana Hassan nyuma y’iminota 14 gusa.

Muhanga yanyuzagamo nayo igahererekanya neza

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbara nk’izo bari bajyanye kuruhuka maze ku munota wa 4 gusa w’iki gice Shassir atsinda igitego cya gatatu nyuma yo guherekanya neza na Nova. Ntibyatinze, Caleb utari wigaragaje cyane mu gice cyambere yasize ab’inyuma ba Muhanga maze atsinda igitego cya kane ku mupira yateye igiti cy’izamu ukamugarukira maze akawusongamo. Hatarashira n’iminota ibiri nyuma y’iki gitego, Nova Bayama yaboneye ikipe ye igitego cya gatanu ku mupira wari umaze guhushwa na Caleb ariko kuko yari ari hafi ye agahita awusunikira mu izamu.

Muri iki gice cya kabiri umutoza Karekezi yahaye amahirwe abandi bakinnyi aho yinjije Habimana Yusufu wasimbuye Mugisha Gilbert, Idrissa nawe asimbura Pierrot, mu gihe Kone yasimbuye Caleb, Tamboura asimbura Shassir. Ku  munota wa 19 w’iki gice, Kone yahise atsinda igitego cya gatandatu nyuma y’igihe kitageze ku munota agiyemo. Umukino ukaba warinze urangira nta yindi mpinduka ibaye

Kone yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri ahita abona igitego ataramaramo n’umunota

Dore 11 bari babanje mu kibuga

Izamu: Mutuyimana Evariste

Abarinda izamu: Ange Mutsinzi, Nyandwi Sadamu, Irambona Eric na Jules Moises

Hagati: Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nova Bayama na Mugisha Gilbert

Abataha izamu: Caleb Bimenyimana na Shassir Nahimana

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Karekezi Olivier akaba yatangaje ko yishimiye uko umukino wagenze cyane cyane ubusatirizi bw’ikipe ye, akaba kandi yakomeje avuga ko yizeye ko ikipe ye izatsinda ibitego byinshi uko abakinnyi bazagenda bamenyera.

Karekezi aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino

Mbere yo guhaguruka berekeza i Nyanza aho gahunda y’urugendo rwo mu Majyepfo iri bukomereze igasorezwa i Huye ku mukino n’Amagaju.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Rayon Sports yabanje kwishyushya mbere yo gutangira umukino

Rayon Sports yabanje kwishyushya mbere yo gutangira umukino

Ubwo basohokaga mu rwambariro

Amakipe yombi asuhuzanya

Abasifuzi bari kumwe na ba kapiteni b’amakipe yombi

Intebe y’abasimbura

Intebe y’abasimbura

Abafana bari bitabiriye ari benshi

Gacinya Denis uyobora Rayon Sports yakurikiranye uyu mukino

Gacinya Denis uyobora Rayon Sports yakurikiranye uyu mukino

Rwarutabura yari yashyuhije abafana biganjemo urubyiruko

Mugisha Gilbert ni umwe mu bahise bagaragaza icyo bashoboye

Uretse iminota mike umukino ugitangira, Rayon Sports yihariye umukino. Aha Djabel yari aboneye ikipe ye igitego cya mbere

Muhanga yanyuzagamo nayo igahererekanya neza

Pierrot nk’uko bisanzwe yari yabazonze

Caleb wabonye igitego yabanje kugorwa no kwinjira mu mukino ku buryo buhamye

Kone yingiye mu kibuga mu gice cya kabiri ahita abona igitego ataramaramo umunota

Karekezi aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo