Rayon Sports yabonye Umuyobozi mu bya tekiniki (Directeur Thechnique)

Yanditswe 07.06.2018 na Rayon Sports saa 10:10 | Yasuwe : 2,193

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 6/06/2018, haraye habaye inama yahuje ubuyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abahagarariye abafana yari igamije kuganira ku bibazo byaba byihishe inyuma y’ umusaruro muke uri kugaragara muri iyi minsi.

Ni inama yabereye ku Kimihurura ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri nyuma y’imyitozo yabereye mu Nzove mu rwego rwo kwitegura umukino wa Musanze FC uzabera i Musanze kuri uyu wa gatanu.

Corneille (uri kumwe na Yvan) waraye agizwe Directeur Technique

Iyi nama yayobowe na Perezida w’ikipe Paul Muvunyi yaganiriye ku bibazo bitandukanye biri gutuma ikipe ititwara neza, abakinnyi bakaba bahawe urubuga bamwe bagaragaza ko hari ibitagenda neza mu mibanire hagati y’abakinnyi bamwe n’umutoza ndetse no hagati y’abatoza,ibi bigatuma hari abadakina bigira ingaruka ku musaruro ikipe iba itegerejweho.

Inama yayobowe na Perezida Muvunyi Paul ari kumwe n’ Umunyamabanga uhoraho King Bernard

Mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibyo bibazo, muri iyi nama hafashwe umwanzuro wo gushyiraho umwanya w’umuyobozi wa tekinike (directeur technique) ukaba wahawe Hakizimana Corneille wari usanzwe ari umutoza ushinzwe fitness. Mu yindi myanzuro ni uko Umutoza Minnaert nawe yahawe iminsi 30 yo gukemura ibibazo bimureba byagarajwe.

Abakinnyi bahawe umwanya bagaragaza ibibazo babona

Rayon Sports izakina undi mukino w’ ikirarane ejo ku wa gatanu aho izahura na Musanze, abakinnyi bahagarariwe na Bakame bakaba bijeje abafana ko bagiye kongera kubaha ibyishimo babona instinzi n’amanota atatu mu mikino isigaye bahereye kuri Musanze.
Tanga igitekerezo

Leave a Reply