Rayon Sports yakomeje imyitozo yitegura umukino wa gicuti na SC Villa


Yanditswe na Editor ku wa 30.08.2017 saa 14:15 | Yasuwe : 2,092

kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 z’ukwa munani 2017 Rayon Sports yakomeje imyitozo ibera kuri stade Mumena y’i Nyamirambo nk’uko bisanzwe.

Ni imyitozo yayobowe n’abatoza bose uko ari bane, umutoza mukuru Karekezi, n’abungiriza be bose. Abakinnyi bari barahawe akaruhuko kubera bari bakinnye imikino y’Amavubi yo gushaka itike ya CHAN, bari bagarutse usibye Muhire Kevin, abo ni Manzi Thierry, Bakame, na Niyonzima Olivier Sefu.

Myugariro Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi mu mvune nawe yongeye kugaragara muri iyi myitozo, n’ubwo yakoreraga ku ruhande.

Muri rusange, abakinnyi benshi bitabiriye iyi myitozo, abatabashije kugaragara ni Muhire Kevin, Mugisha François Master, na Irambona Eric wari uri ku kibuga ariko utakoze kubera imvune.

Abazamu nabo bakomeje imyitozo ikaze

Iyi myitozo yihariwe no gutera mu izamu ku kigero cya 90%. Abakinnyi bamaze umwanya munini bimenyereza gutera mu izamu batereye kure cyangwa hafi. Yaranzwe kandi no kwigisha abakinnyi uburyo bwo gucenga ba myugariro igihe bari mu rubuga rw’amahina, ubundi bagatera mu izamu.

Ku wa gatandatu aba basore bazaba bacakirana na SC Villa yo muri Uganda

Iyi myitozo iri mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye wa  gicuti uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/09 hagati ya Rayon Sports na SC Villa yo muri Uganda.

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo