Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho

Yanditswe 22.09.2018 na Rayon Sports saa 22:51 | Yasuwe : 1,118

Nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga amarushanwa ya CAF, ikipe ya Rayon Sports yakoreye  imyitozo kuri Enyimba International Stadium izaberaho umukino wo kwishyura wa 1/4

Iyi myitozo ije ikurikira iyo bakoze ejo ubwo bari bakigera mu mujyi wa Aba, ikaba yatangiye saa munani imara igihe kigera ku isaha.

Uretse kwishyushya bisanzwe, abakinnyi bakoresheje igice cy’ikibuga bakina amakipe abiri aho umutoza yagerageje 11 ashobora kuzabanza mu kibuga.

Imyitozo yibanze kandi ku kugarira izamu ndetse no gutera za Penaliti. Umukino nyirizina uteganyijwe mu masaha make ari imbere aho ugomba gutangira saa cyenda (15h00) ku isaa y’i Kigali ukazanyura kuri Super Sport ya 4.

N’uko twabibamenyesheje, abatuye Kigali n’abandi babyifuza bashyiriweho uburyo bwo gukurikirana uyu mukino ahazwi nko kuri Mararia babifashijwemo na Skol.

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply