Rayon Sports yakoreye imyitozo mu mujyi wa Aba aho izakinira na Enyimba

Yanditswe 21.09.2018 na Rayon Sports saa 21:19 | Yasuwe : 1,641

Ikipe ya Rayon Sports yageze mu Mujyi wa Aba muri Nigeria uzaberamo  umukino wo kwishyura wa 1/4 cya Total CAF Confederation Cup 2018 hagati yayo na Enyimba FC yo muri icyo gihugu  .

Uyu mujyi wa Alba uherereye  muri  610 km  uvuye mu murwa mukuru wa Nigeria i Lagos. Habanje guhaguruka abakinnyi n’abayobozi 6, abandi 12 bari basigaye Lagos bo bahaguruka ku isaha ya saa sita z’amanywa.

Rayon Sports ikaba yacumbikiwe  muri Hotel yitwa Hotel du Golf ikaba ari Hotel nziza ugereranyije n’imiterere y’Umujyi wa Aba.

Ahagana ku isaha saa kumi n’igice nibwo Rayon Sports yakoreye  imyitozo ya mbere muri uyu mujyi ku kibuga kiri hafi aho ku ishuri ryitwa Abia State Polytechnic.

Imyitozo abakinnyi bakoze ni iyo kunanura imitsi.Bakaba Bibanze cyane mu kwiruka no kuruhura umubiri bitegura kuzakora imyitozo bemererwa n’amategeko kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2018 saa munani z’amanywa. Hazaba ari ku isaha ya saa cyenda z’i Kigali mu Rwanda. Ni nayo saha izaberaho umukino ku Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018.Imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports yakurikiranywe n’abayiherekeje bose

   

Tanga igitekerezo

Leave a Reply