Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga yubakiwe na Skol-Amafoto

Yanditswe 06.10.2017 na Rayon Sports saa 19:50 | Yasuwe : 3,230

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ku kazuba keza kiganjemo amafu aturuka mu bimera bikijije umugezi wa Nyabarongo, abasore ba Rayon Sports bakomeje imyitozo bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza na Kiyovu SC.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga gishyashya cyubatswe n’umuterankunga wa Rayon Sports ariwe Skol Breweries Ltd i Nzove, mu karere ka Nyarugenge hafi n’uruganda rwa Skol.

Nkuko bisanzwe abasore ba Rayon Sports, batangiye bakora imyitozo yo gushaka ingufu yari iyobowe n’umutoza ubishinzwe Lomami Marcel. Iyi myitozo bayikoze igihe kigera mu isaha nyuma hakurikiyeho imyitozo ijyanye no kugumana umupira ndetse no kuwuhererekanya neza, nayo yamaze nk’iminota 30 barangiriza ku gice cya nyuma cyo gukina ikibuga cyose 11 kuri 11.

Mu bakinnyi bitabiriye ntihagaragayemo Bimenyimana Caleb, Muhire Kevin, ndetse na Habimana Yussuf ufite imvune y’igihe kirekire. Abandi basore bose bakoze harimo Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bari bagize utubazo tw’imvune mu mikino yabanje.

Abafana batari bake bitabiriye iyi myitozo n’ubwo aha hantu yabereye hasa nkahitaruye ho gato umujyi. Kuri iki kibuga kandi abafana bari bizihiwe, dore ko aho barebera imyitozo baba babasha kwigurira ibinyobwa bya Skol ku giciro gihendutse. Ikindi kandi haba hari umuziki mwiza cyane, unyuze mu ndangururamajwi nziza ndetse n’umu DJ uzi kuvanga imiziki.

Iyi myitozo yitabiriwe kandi na bamwe mu bayoboye Rayon Sports n’ubu bakiyiri hafi barimo Yussufu Mudaheranwa na Amb. Munyabagisha Valence  .Mu izina rya bagenzi be, Bakame ari na we kapiteni wa Rayon Sports yatangaje ko bishimiye cyane iki kibuga kuko uretse no kuba ari cyiza cyane, bazajya bagikoreraho batabara amasaha kuko ntawe bagisangiye nk’uko byari bisanzwe.

Twabibutsa ko Rayon Sports iri kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports , ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha. Umukino ubanza wa shampiyona, Rayon yari yanganyije na AS Kigali igitego kimwe ku kindi. Rayon Sports iri kwitegurana ingufu nyinshi ngo izabone amanota atatu ya mbere kuri Kiyovu izaba yakiriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amafoto yaranze iyi myitozo :

Tanga igitekerezo

Leave a Reply