Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhura na AZAM FC

Yanditswe 08.07.2018 na Rayon Sports saa 12:30 | Yasuwe : 931

Muri iki gitondo abakinnyi ba Rayon Sports bari muri CECAFA KAGAME CUP bitabiriye imyitozo ya nyuma itegura umukino ugomba kuyihuza na AZAM FC ku munsi w’ejo ku wa mbere

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose bari i Dar es Salaam ikaba yibanze cyane cyane ku kunanura imitsi no kongera imbaraga. Imyitozo yakoreshejwe n’umutoza Roberto afatanyije na Corneille hamwe na Nkunzingoma w’abazamu.

Abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye guhangana na AZAM FC imwe mu makipe akomeye muri Tanzania

Abazamu Ndayisenga na Bikorimana nabo biteguye kurinda izamu ryabo ntihagire igitego kinjira

Nyuma y’iyi myitozo, umukinnyi Djabel yatangarije umunyamakuru w’Isango Star ko umwuka umeze neza, bose biteguye kandi bazi neza ko Azam ari ikipe nziza ariko ko ari amakipe abiri meza azaba ahuye. Yakomeje ahamya ko intego yabajyanye ari igikombe bityo ko biteguye kwitwara neza mu mukino w’ejo n’indi ikurikiraho kugeza ku wa nyuma.

Corneille uyoboye delegation nawe yahamije ko ikipe yiteguye gushimisha abanyarwanda ikomeza kwitwara neza muri iri rushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu cyacu.

Uyu mukino uteganyijwe ejo ku wa mbere uzaba ari uwa 1/4 ukazabera ku kibuga cya Uwanja wa Taifa guhera saa cyenda (15h00) ku isaha y’ i Kigali

Tanga igitekerezo

Leave a Reply