Rayon Sports yamaze kubona umutoza mukuru

Yanditswe 19.06.2018 na Rayon Sports saa 12:32 | Yasuwe : 1,277

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu yamaze kumvikana na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo nk’umutoza mukuru

Nyuma y’uko uwari umutoza mukuru Yvan Minnaert byemejwe ko adakomeza gutoza ikipe nkuru ya Rayon Sports ndetse na bamwe mu bari bamwungirije bagahagarikwa, umutoza ugomba kumusimbura yaraye ageze i Kigali ndetse akaba yanamaze kumvikana n’ ubuyobozi bwa Rayon Sports gutoza iyi kipe mugihe cy’umwaka.

Roberto yahise yerekeza mu Nzove

Uyu mugabo w’imyaka 57, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana mu ma saa tanu n’igice nibwo uyu mutoza yeretswe abakinnyi bagomba gukorana mu mikino isigaye yaba iya shampiyona , igikombe cy’amahoro, CECAFA Kagame Cup ndetse n’imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation CUP)

Ibi biratangazwa n’umunyamabanga uhoraho King Bernard aho agira ati:Nibyo yamaze kugera mu Rwanda ubu tugiye kumwereka abakinnyi, icyo tumusaba ni ugutwara igikombe cy’amahoro, akagera kure hashoboka muri CECAFA Kagame Cup , ndetse no kwitwara neza mu mikino nyafurika isigaye”

Nguyu Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo a.k.a Robertihno witezweho kugarurira ishema ikipe Gikundiro

Nkuko bigaragara kuri Wikipedia Uyu mutoza yabaye umukinnyi akinira amakipe nka  Fluminense Football Club, Clube de Regatas do Flamengo, Clube Atlético Mineiro … ndetse yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil  mu bakinnyi bakomeye yakinanye nabo harimo igihangange  Zico,  Falcao, Socrates, Cerezo, Eder, Rivelino, n’abandi .

Mu kazi ke k’ubutoza yanyuze mu makipe nka  Gasshopper yo mu Busuwisi, CE RIO Branco, Central, Geiotuba, Pelotas, Sao Bento, Fluminese, CSA, CRB yose yo muri Brazil, ndetse akaba yaranatoje muri Afrika mu makipe  nka Stade Tunisie, Stade Gabesien, Grombalia sports  na Espoir Sportif Hamman de Sousse  yose yo muri Tunisie

Uyu mugabo azatangirira ku mukino wa  shampiyona wo ku munsi wa  28 ubwo ikipe ya Rayon Sport izaba yasuye ikipe ya ESPOIR FC i Rusizi ku wa kane tariki ya 21 Kamena 2018 .

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Thierry Philos

    Uyu mugabo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ndabona afite ibigwi pe,umva ko batemera,noneho ba mukeba barajya hehe weee!! bayayaya yeeee!!!

Leave a Reply