Rayon Sports yamenye iyo bizahura muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro


Yanditswe na Editor ku wa 15.05.2017 saa 07:14 | Yasuwe : 1,071

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru, Rayon Sports yaraye ibonye ikite yo gusezerera Musanze ku bitego 5-4 mu mikino yombi.

Muri icyi cyiciro, Rayon Sports izacakirana na Police FC, uyu ukaba uzaba ari wo mukino uhatse iyindi. Ikipe izakomeza kuri uyu mukino izahura muri 1/2 n’izava hagati ya Marines na Espoirs.

Nyuma y’imikino y’igikombe cy’amahoro, Rayon Sports irakina ikirarane kuri uyu wa gatatu aho iri bwakire Mukura VS, uyu mukino ukaba ushobora kurangira Rayon Sports izamuye igikombe cya shampiyona 2016-2017 igihe yaba itahukanye amanota atatu y’uyu mukino

Rayon Sports izacakirana na Police

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo