Rayon Sports yaraye igarutse i Kigali ihita ikomeza imyitozo itegura irushanwa ry’Agaciro


Yanditswe na Editor ku wa 11.08.2017 saa 14:01 | Yasuwe : 2,054

Ikipe ya Rayon Sports yaraye igarutse i Kigali ikubutse muri Tanzania ikaba yahise inasubukura imyitozo muri iki gitondo.

Iyi myitozo igamije kwitegura irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Agaciro cyateguwe ku bufatanye n’Ikigega Agaciro Development Fund kikazatangira tariki ya 9/9/2017.

Rayon Sports yaraye igarutse i Kigali kuri uyu wa kane

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize ari yo: Rayon Sports, Police, APR na AS Kigali rikaba rigamije gukusanya inkunga yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund.

Mu mukino wa mbere w’iri rushanwa, Rayon Sports biteganyijwe ko igomba guhura na  Police mu gihe APR izaba ihanganye na AS Kigali

Dore uko imikino yose iteganyijwe:nkúko tubikesha urubuga rwa Ferwafa


Tariki ya 9/9/2017

AS Kigali vs APR FC (Amahoro Stadium, 13:00)
Rayon Sports vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)

Tariki ya 13/9/2017
APR FC Vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)
Rayon Sports vs AS Kigali (Amahoro Stadium, 18:00)

Tariki ya 16/9/2017
AS Kigali vs Police FC (Amahoro Stadium, 13:00)
APR FC vs Rayon Sports (Amahoro Stadium, 15:30)

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Kagabo

    Ese ngo Caleb igikona cyamutwaye ko nunvise umuvugizi wacyo Axcel/from RBA yabyigambye mukiganiro cy’imikino cya mugitondo kuri radio rwanda?

Leave a Reply