Rayon Sports yaraye igeze i Dar-salam aho kuri uyu wa kabiri yipima na Simba


Yanditswe na Editor ku wa 08.08.2017 saa 08:08 | Yasuwe : 1,546

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusesekara i Dar-salam ku munsi w’ejo ku isaha ya saa tatu zaho (20h00 z’i Kigali) aho igiye gukina imikino ibiri ya gicuti

Iyi kipe ejo yahagurutse i Kanombe mu masaha y’umugoroba yerekeza i Dar-salam aho kuri uyu wa kabiri yiteguye  gukina na Simba umukino wa gicuti mu rwego rwo kwizihiza SIMBA DAY. Abakinnyi Usengimana na Radjou ntibabashije guhagurukana n’abandi kubera ibibazo by’amatike ariko bikaba byarakemuwe. Biteganyijwe kandi ko Gacinya Chance Denis nawe yerekeza i Dar-salam muri iki gitondo.

Nyuma y’umukino uteganyijwe uyu munsi Rayon SPorts izakina undi mukino wa gicuti na Singida United ku wa kane mbere y’uko igaruka i Kigali kuhakomereza imyiteguro ya shampiyona.

Abasore bahagurutse i Kigali bafite akanyamuneza

Tanga igitekerezo

2 Responses

  1. Kagabo

    Nonese ko muvuze ngo byakemutse, bisobanuye ko Faustin na Radju bagezeho basanga bagenzi babo muri tanzania? Igitekerezo kindi natanga nuko abakinnyi ba rayon batazajya kuri list ya 18 nabo basanga bagenzi babo muri tanzania

Leave a Reply