Rayon Sports yaraye ishoje neza urugendo rwa shampiyona: Uko umukino wagenze mu mafoto


Yanditswe na Editor ku wa 16.06.2017 saa 07:37 | Yasuwe : 1,689

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 15/06/2017, ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ubuhangange yagaragaje muri iyi shampiyona yegukanye ubwo yatsindaga Kiyovu yari yayakiriye yizeye kuyikuraho amahirwe yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ariko birangira ari yo maherezo

Uyu mukino Rayon Sports yawutsinze biyoroheye cyane n’ubwo nta kintu kinini yarwaniraga, mu gihe iyo byari bihanganye yo yari ifite umutwaro munini wo kwikorera kuko yagombaga kuwutsinda uko byagenda kose.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Tidiane Kone ku munota wa 32 w’igice cya mbere, naho icya kabiri gitsindwa na Pierrot kuri coup franc yateye igahita yijyanamo ku munota wa 70 w’umukino.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe:

Abakinnyi 11 babanje muri uyu mukino watumye Kiyovu imanuka mu kiciro cya kabiri

Aba nibo 11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu

N’ubwo Rayon yabirangije, ntabwo yajenjekeye umukino byatuma iwutakaza

Muhire Kevin wamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri ari mu bazengereje kiyovu

Lomami Frank yabonye akanya ko kwereka umuvandimwe we Lomami Andre ko amakipe yombi ntaho ahuriye

Ntibyababujije ariko gufata agafoto k’urwibutso rw’amatika y’uyu mukino ubwo warangiraga

Pierrot ukubutse mu ikipe y’igihugu cye yabaye inkingi ya mwamba muri iyi shampiyona. Yashoje akora ibyo yamenyereje abakunzi ba ruhago

Coup Franc yateye igahita yijyana mu izamu yongeye kugaragaza ko ntawe umuhiga

 

Aha arashimirwa na bagenzi be

Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi ba Rayon Sports, bifitemo icyizere cyo gukomeza imihigo bakegukana n’igikombe cy’amahoro

Massoudi yahaye Pole Djabil Mutarambirwa wagize amahirwe make agatsindwa uyu mukino ari nako ikipe yamureze imanuka mu cyiciro cya kabiri

Tanga igitekerezo