Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa kane


Yanditswe na Editor ku wa 01.06.2017 saa 11:46 | Yasuwe : 1,917

Nk’uko twari twabibatangarije ejo hashize, ikipe ya Rayon SPorts yasubukuye imyitozo nyuma y’akaruhuko k’iminsi itatu bari bahawe

Iyi myitozo yasubukuwe kuri uyu wa kane iri mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma wa Shampiyona ARPL uzayihuza na Kiyovu Sports ku itariki ya 15/06, ndetse n’imikino 2 ya 1/4 cy’igikombe cy’amahoro izayihuza na Police FC, ubanza ukaba utegerejwe tariki ya 18/06.

Nyuma y’akaruhuko k’iminsi itatu, abasore ba Rayon bagarukanye intego yo kwitwara neza mu mukino ibategereje imbere

Ni imyitozo yabereye kuri stade ya Mumena nk’ibisanzwe, ikaba yatangiye saa tatu imara igihe cy’isaha n’igice. Abasore bose bari bameze neza dore ko bari bavuye mu karuhuko k’iminsi 3.

Imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Massudi Djuma

Iyi myitozo kandi yayobowe na Massudi Djuma nk’uko bisanzwe, gusa bamwe mu bakinnyi bakaba batayitabiriye kubera ko bari mu myiteguro y’amakipe y’ibihugu.

Uretse gushaka ingufu z’umubiri, imyitozo yanibanze kuri tekiniki zo mu kibuga

Biteganyijwe ko iyi myitozo izakomeza ku munsi w’ejo ku wa gatanu mu gitondo ku Mumena i Nyamirambo nkuko bisanzwe.Abafana ntimuhejwe

Tidiane Koné uherutse gutsinda igitego cyo kunganya kuri APR yitabiriye imyitozo na bagenzi be

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo