Rayon Sports yatakaje umukino wa gicuti yakinaga na Musanze

Yanditswe 09.09.2019 na Rayon Sports saa 09:59 | Yasuwe : 183

Kuri icyi cyumweru tariki ya 8/09/2019, Rayon Sports yahuye na Musanze mu mukino wa gicuti itsindwa igitego 1-0.

Muri uyu mukino, umutoza Baptiste Kayiranga yakoresheje abakinnyi biganjemo abatabanza mu kibuga, akaba hari mu rwego rwo kureba uko bahagaze. Igitego rukumbi cya Musanze kinjiye ku munota wa 74 w’umukino kinjizwa na Obed Harerimana.

Uyu mukino wari mu rwego rwo gukomeza kwitegura amarushanwa atandukanyue ategerejwe muri uyu mwaka w’imikino, ku ikubitiro hakaba hari igikombe cy’Agaciro gitangira muri iki cyumweru aho Rayon Sports izahura na Mukura tariki ya 13/09/2019 ikazakurikizaho APR tariki ya 15/09/2019


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

Izamu: Mazimpaka Andre,

Abakina inyuma: Herve Rugwiro, Iragire Saidi, Nyandwi Saddam, Irambona Eric,, ,

Abo hagati: Commodore Olokwei, Ciza Hussein Mugabo, Hussein Habimana, Oumar Sidibe,

Abataha izamu: Bizimana Yannick, Gilbert Mugisha.

Andi mafoto:

Tanga igitekerezo

Leave a Reply