Rayon Sports yatsinze Mukura yegukana igikombe cyo kwibuka Fraipont

Yanditswe 02.09.2019 na Rayon Sports saa 07:34 | Yasuwe : 331

Kuri iki cyumweru tariki ya 1/09/2019, Rayon Sports yegukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana nyuma yo gutsinda  Mukura ibitego 3-0

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera cyarangiye ari igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe na Yannick Bizimana uri kwitwara neza nyuma y’aho agereye muri Rayon Sports avuye muri AS Muhanga.

Umuyobozi wa Rayon Sports yishimira igikombe

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yabonye mo ibindi bitego bibiri aho kimwe cyatsinzwe na Hussein Habimana ku munota wa 64  ikindi gitsindwa na Omar Sidibé ku munota wa 72 w’umukino.

Iki gikombe cyaherukaga gukinirwa mu 1980 icyo gihe kikaba cyaratwawe na Mukura itsinze Rayon Sports 3-1.

Abakinnyi Kayiranga Baptiste yabanje mu kibuga

Izamu: Andre Mazimpaka

Abwugarizi:Saidi Iragire, Hussein Habimana, Eric Irambona (c),Nyandwi Saddam

Abakina hagati: Commodor Olokwei, Oumar Sidibe, Ciza Hussein Mugabo

Ubusatirizi: Sarpong Michael, Bizimana Yannick, Maxime Sekamana.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply