Rayon Sports yisubije igikombe cy’Agaciro Development Fund itsinze APR mu minota y’inyongera

Yanditswe 30.09.2018 na Rayon Sports saa 18:10 | Yasuwe : 1,873

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro Development Fund waberaga ku Mahoro urangiye Rayon Sports itwaye igikombe itsinze APR igitego 1-0

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n’ubwo Rayon Sports yari iri hejuru mu mikinire aho yihariye umukino ku kigereranyo cya 51% mu gihe APR yari ifite 49%

Rayon Sports yongeye gutwara iki gikombe itsinze APR

Mu gice cya kabiri, ibifashijwemo n’ikarita y’umutuku yahawe Hervé Rugwiro ku ikosa yakoreye Sefu ku munota wa 54 w’umukino, yasatiriye bikomeye izamu rya Kimenyi wavanyemo imipira myinshi ikomeye ariko bikarangira Mugisha Francois Master abonye igitego ku munota wa 92 aho yateye ishoti rikomeye ryo hasi yatereye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita arangiza umukino.

Rayon Sports yisubije iki gikombe aho n’umwaka ushize yakegukanye nabwo igitwaye APR kikaba kinaherekejwe n’amafaranga miliyoni ebyiri. Mu bindi bihembo, umukinnyi Caleb yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mugihe Muhire Kevin yahwe igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.

Kevin Muhire niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa

Tanga igitekerezo

Leave a Reply