Rayon Sports yiteguye kubona amanota atatu mu mukino utaha wa shampiyona

Yanditswe 12.06.2018 na Rayon Sports saa 12:10 | Yasuwe : 1,519

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi biri mu ikipe byaje kuvamo ihagarikwa ry’abatoza ndetse na Kapiteni w’ikipe, abakinnyi biteguye kwitanga uko bashoboye bakabona amanota atatu mu mukino wa shampiyona uzayihuza na APR

Uyu mukino uteganyijwe ku wa gatanu tariki ya 15/06/2018 ni umwe mu mikino iba itegerejwe cyane muri shampiyona y’u Rwanda, ukaba ugiye kuba Rayon Sports irushwa amanota atandatu  na APR gusa hakaba hari icyizere ko iki kinyuranyo kizagabanuka kuri uyu wa gatanu.

Uyu mukino n’ubusanzwe uba ari ishiraniro, uwo kuri uyu wa gatanu nawo witzweho kuzaba ukomeye kuko amakipe yombi arwanira kubona amanota atatu

Imyitozo yo kwitegura uyu mukino ikaba ikomeje aho iri gukoreshwa na Nkunzingoma Ramazan afatanyije na Corneille uherutse kugirwa Directeur Technique.

Umukino uzabera kuri stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice, akazaba ari APR izakira, umukino ubanza APR ikaba yari yatsinze igitego 1-0

Tanga igitekerezo

Leave a Reply