Rayon Sports yiteguye Police FC mu mukino ubanza wa 1/4


Yanditswe na Editor ku wa 17.06.2017 saa 13:04 | Yasuwe : 1,618

Nyuma y’aho ishoresje shampiyona itsinda umukino wa nyuma, Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kwitegura umukino w’ejo ifitanye na Police FC yarangije shampiyona ari iya kabiri.

Uyu mukino wa 1/4 cy’irangiza w’igikombe cy’amahoro ufite agaciro gakomeye kuri Rayon Sports kuko ishaka gukomeza ibigwi yagaragaje ubwo yatwaraga shampiyona, ubu ikaba ishaka  no kugerekaho igikombe cy’amahoro izaba yishubije kuko icy’umwaka ushize ariyo ikibitse.

Ubu abakinnyi bari mu mwiherero nk’uko byakunze kugenda mbere ya buri mukino muri uyu mwaka, ibi kandi bikaba byaratanze umusaruro ugaragara. Abakinnyi Rwatubyaye, Sefu na Master ntabwo bazitabira uyu mukino kubera impavu z’uburwayi.

Umukino uteganyijwe kubera ku Kicukiro ejo guhera saa cyenda n’igice.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo