Rayon Sports yungutse Fan Club nshya

Yanditswe 28.08.2019 na Rayon Sports saa 08:44 | Yasuwe : 538

Ku  cyumweru tariki 25/8/2019 mu Karere ka ruhango havutse Fan Club nshya ya Rayon Sports ariyo niho RUHANGO FAN CLUB

Iyi Fan Club yafunguwe ku mugaragaro na perezida w’abafana Bwana Muhawenimana Jean Claude n’umuhuzabikorwa wa Fan Base Bwana Runigababisha Mike. RUHANGO FAN CLUB yari imaze umwaka umwe ikora mu buryo busanzwe kuko yavutse tariki ya 3/9/2018.

Umuyobozi wa Ruhango Fan Club ibaye iya 40 mu ma fan club ya Rayon Sports

Uyu muhango wabaye umwanya wo kwishimira ibyiza bamaze kugeraho ndetse na gahunda bateganya imbere. Muri uyu muhango wabereye muri White Horse Hotel ari naho ifite icyicaro, hakiriwe abanyamuryango bashya ba Ruhango Fan Club ubu ikaba itangiranye abanyamuryango bose hamwe 91 barimo abagabo 73 n’abagore 18.

Umuhango wo gufungura Ruhango Fan Club wayobowe na Mike Runigababisha ari kumwe na Perezida w’abafana Muhawenimana Claude

Mu butumwa Mike na Claude bagejeje ku banyamuryango ba Ruhango Fan Club barangajwe imbere na TUYISENGE Theogene, bashimiye icyemezo bafashe cyo kwishyira hamwe nk’itsinda ry’abafana ndetse bagatera intambwe yo kuzuza ibisabwa kugira ngo Fan Club yemerwe, abizeza ubufatanye no kubahora hafi ariko anabasaba gukomeza umurongo wo gushyigikira ikipe yacu Rayon Sports no kwitabira ibikorwa bya gahunda za Leta.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Bwana Hitimana Martin, perezida w’ Isaro Fan Club y’i Muhanga ikaba nayo iherutse gutangizwa ku mugaragaro tariki ya 4/08/2019.

Abahanzi barimo Bizimana Leon wahimbye Isaro ry’i Nyanza ndetse na Nzigiye Lambert (NZINZI) wahimbye indirimbo zitandukanye harimo niyo yahimbiye Ruhango Fan Club nibo basusukrukije abitabiriye iki gikorwa.

Abagize komite

President: TUYISENGE Theogene

V/P: MUGANZA Germain

Umunyamabanga : NIYONSHUTI Aphrodice

Umubitsi: HAVUGIYAREMYE Ignace

Abajyanama: Mujawamaliya Jacqueline &NYAMIHANA Is’haka

Tanga igitekerezo

1 Response

Leave a Reply