Rayon Sports yungutse rutahizamu mushya wayisinyiye imyaka ibiri


Yanditswe na Editor ku wa 06.08.2017 saa 07:46 | Yasuwe : 2,975

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Caleb ni umukinnyi ukina ataha izamu anyuze ku mpande zombi iburyo cyangwa ibumoso kuko akinisha amaguru yombi ndetse ashobora no kunyura hagati. Bonfils Caleb aje avuye mu ikipe ya Vital’o FC mu Burundi akaba kandi akinira ikipe y’igihugu Intamba ku rugamba. Mu mukino wa gicuti waraye ubaye Rayon Sports igatsinda abakinnyi bisyize hamwe ibitego 3 kuri 1, Caleb yahawe iminota 10 gusa ngo yiyereke aba Rayon anabyitwaramo neza cyane aho muri iyo minota 10 gusa yatsinzemo igitego kimwe ndetse atera n’amashoti ajya mu izamu ashobora kuba yatanze ibitego abiri (shots on target).

Bimenyimana Caleb yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro

Bonfils Caleb rero akaba agomba gukomezanya n’abandi imikino yo kwitegura shampiyona ya itaha ya 2017-2018. Aha akaba agomba kujyana n’abandi muri Tanzania, aho Rayon Sports izaba igiye gukina na Simba SC yo muri iki mu rwego rwo kwizihiza icyitwa Simba Day ikazanahakina umukino wa gicuti na Azam

Kimwe n’abandi bakinnyi bashya binjiye muri Rayon Sports,twifurije Bonfils Caleb kuzahirwa muri uyu muryango mushya yinjiyemo.

Caleb yishimiye guhabwa amasezerano muri Rayon Sports

Tanga igitekerezo

1 Response

Tanga igitekerezo