Roberto yishimiye kugeza Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Yanditswe 10.08.2018 na Rayon Sports saa 11:33 | Yasuwe : 1,477

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira do Carmo yashimishijwe n’uko ikipe ye yitwaye isezerera Sunrise FC ku bitego 3-2 muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro ikagera ku mukino wa nyuma.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, umutoza Roberto yagize ati:“Nishimiye uko abakinnyi banjye bitwaye tukaba tugeze ku mukino wa nyuma. Ubushize twakiniye ku kibuga kibi kiratugora ariko uyu munsi twitwaye neza. Nashimira abakinnyi banjye, intego yacu ya mbere tuyigezeho kwari ukugera ku mukino wa nyuma ubu tugiye kwitegura umukino wo ku Cyumweru.”

Abajijwe icyari cyabuze kugira ngo ibitego biboneke hakiri kare dore ko ibitego byombi byabonetse mu minota ya nyuma, umutoza Roberto yagize ati:”Mu gice cya mbere babonye uburyo bubiri, twe duhusha ubundi burindwi, ariko birangira ari ubusa ku busa. Ni iki twakoze rero, twashyizemo abakinnyi babiri basatira, Mugisha Gilbert umukinnyi ukiri muto w’umuhanga kandi twari tunafite Caleb wari wahagaritswe kubera imyitwarire mibi ariko twaramufashije kuko twamaze gutakaza rutahizamu wacu Diarra. Ntabwo byoroshye, twatakaje Faustin, dutakaza Pierrot, dutakaza Diarra kandi ni abakinnyi bakomeye kandi babanzagamo.

Roberto yagaragaje ko icyaburaga mu gice cya mbere ari ugukora ku mupira wa nyuma kuko uburyo burindwi bwabonetse ntabwo byakunze ko butanga umusaruro ariko mu gice cya kabiri bakaba basatiriye cyane.

Yakomeje agira ati:“Nishimiye cyane uburyo turimo gukora kuko tugerageza guha umwanya buri mukinnyi. Nashimira n’ubuyobozi bw’ikipe uburyo bukomeje kutuba hafi kugira ngo uyu mwaka w’imikino tuwusoze neza.

Rayon Sports izahura na Mukura Vtcory Sports ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 12/08/2018 kuri Stade Regionale i Nyamirambo saa 18:00. umukino ukazakurikira uwa Sunrise FC izakina na APR FC bahatanira umwanya wa gatatu, umukino uzatangira saa 15:30.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply