Simba yatsinze umukino wa gicuti na Rayon Sports witabiriwe n’ibihumbi


Yanditswe na Editor ku wa 09.08.2017 saa 07:42 | Yasuwe : 1,354

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Simba yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wo kwizihiza Simba Day wabereye i  Dar es Salaam

Uyu mukino witabiriwe n’imbaga y’abafana biganjemo aba Simba watangiye ku isaha ya 16h12 z’i Kigali Simba ibona igitego cya mbere ku munota wa 16 gusa  w’igice cya mbere gitsinzwe na Mohamed Ibrahim nyuma yo kudahagarara neza kwa ba myugariro ba Rayon Sports. Muri iki gice cya mbere cyaje kurangira  nta gihindutse, Rayon Sports yagerageje uburyo bugera kuri butatu ishaka kugombora ariko biba iby’ubusa.

N’ubwo yagiyemo mu gice cya kabiri, Haruna Niyonzima ari mu bagoye cyane Rayon Sports muri uyu mukino

Mu gice cya kabiri, abasore ba Karekezi bagerageje gutangirana imbaraga ariko ntibatinda Simba isubirana ubuyobozi bw’umukino gusa ntiyabasha kubona ikindi gitego kuko abakinnyi ba Rayon Sports bagerageje gushyira hamwe bakarwana ku izamu ryabo, ndetse n’umuzamu Evariste akaba yaravanyemo imipira myinshi yajyaga kuvamo ibindi bitego.

Tubibutse ko ikipe yagiye mu kibuga itarimo Bakame, Sefu, Manzi, Ange, Kevin na Sadam bari mu ikipe y’igihugu igomba guhura na Uganda kuri uyu wa gatandatu bakaba batarerekeje i Dar es Salaam.

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo