Tugomba Kuganira nk’ubuyobozi tugashaka uko twakemura ibibazo biri mu ikipe – King Bernard

Yanditswe 06.06.2018 na Rayon Sports saa 12:29 | Yasuwe : 1,775

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Rayons Sports King Bernard yagiranye na Radio Isango Star mu Kiganiro Rayon Time , yatangaje ko abayobozi ba Rayons Sports bagomba gukorana inama kuri uyu mugoroba kugirango bashake umuti w’ibibazo biri mu ikipe kugirango barebe ko ikipe yatsinda imikino isigaye

‘’urebye turakomeza kwitegura nkuko bisanzwe nubwo twatsinzwe ariko shampiyona ntirarangira kuko twasanze harimo ibibazo , ubu perezida w’ikipe Muvunyi Paul yagarutse I Kigali avuye mu butumwa bw’akazi , tugomba kwicarana nka komite tukareba uko twabikemura ibibazo biri mu ikipe kugirango turebe uko twatsinda imikino isigaye”

Itangishaka Bernard

Abajijwe ku myitwarire y’abafana imbere y’umutoza nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1 kuri stade Amahoro , King Bernard yavuze ko aribyo babaye kubera gutsindwa ariko bakwiye no kwibuka ko hari ibyiza uyu mutoza yakoze ubwo yabagezaga mu matsinda ya Confederation cup

“Abafana barababaye , ariko mwibuke ko nta kwezi gushize dushima cyane umutoza nyuma yo kutugeza mu matsinda ariko iyo ikipe idatsinda barababara , ariko tugomba kwicara hamwe tukarebera hamwe icyo twakora kugirango umwuka mwiza ugaruke mu ikipe yaba hagati y’abatoza ndetse no hagati y’abakinnyi ariko kandi tukanaganira ku myitwarire y’abafana mu gihe ikipe iri mu bihe byiza n’ibihe bibi”

Nyuma yo Rayon Sports izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kanama ,2018 ubwo izasura ikipe ya Musanze FC kuri stade ubworoherane , uyu ukaba ari umukino w’ikirarane wo ku munsi wa 23 .

Tanga igitekerezo

5 Responses

  1. Karenzi

    Nibyo rwose PS, ibyo kuganira ningombwa, but Ivan mumuhe akaruhuko turebe ko twazasohoka umwaka utaha muri confederations cup. Ndabarahiye, Ivan arimo ntidushobora kuzagira aho tugera muri buri rushanwa

  2. Karenzi

    Ariko uretse na Ivan, mwanareba undi mustaff ushobora kuba ari kubogamira imitsindire mukaba mumuhaye akaruhuko, intubero ni ugutwara igikombe runaka

  3. Beckam

    Rwose njye ndumiwe,Evaminaert wagirango haricyo apanga nabayobozi so , ku k I bakomeza kumuhendahenda nyamazr ikipe yasanze Isa nigeze mumatsinda siwe wayijyanyeyo kuko abakinnyi yasanze bifitemo iyo ntego gusa mbona abafana tugiye guhindurwa na Evaminaert

  4. Anaclet

    Rayon nitegure neza ibirebana n’ igikombe cy’amahoro , icya car n’ icya cecafa. Naho mu mikino isigaye ya shampiyona, nikinushe abakinnyi bisr ifite harimo ba bikorimana Gerard na ba Mwiseneza Djamari hamwe n’ abandi badskina( habonekemi abafite forms bakina izo shampiyona zose navuze,kandi mwizere ko ifite ubushobizi bwo kuba yazitwara andi makipe bazakiina). Ariko kandi na fan clubs niziganirizwe bihagije mbere yo kujya mu kibuga ku n’ imyitwarire yabo imbere y’ abakinnyi n’abatoza cg n’imbete y’abandi bafana muhanganye.

  5. Anaclet

    Ku birebana no kuba rayon sports yashyizeho durecteurs technique ni byiza, ariko byari kyba byiza kyrushaho iyo aba umuntu wabaye umutiza WO ku rwego rwo hejuru ku buryo bibaye ngombwa ko Ivan Minnaert ananirwa cg ananizwa , yahita akomeza guteza imbere ikipe nts cyuho kigaragaye( ariko twizere ko bitazageraho). Ikindi mwagombye kumenya iyo shampiyona yenda kurangira abakinnyi bamwe banga jwitanga NGO batavunika bishakira uburyo bazagurwa n’andi makipe cyane iyo bari kurangiza contract; bayobozi namwe bafana ibyo ntimubikurikire,hato umutoza atabizira). Niba uwo directe hagamijwe guhesha ikipe ibikombe irimo, nakurikite ibyo mvuze kandi ahska aba attaquants kaburiwe mu gutsinda bazadufashe muri cecafa no muri caf niturenga ijiciro turimo kuki ubanza byemewe kongersmo abandi bakinnyi( na ba Danny Usengimana nimubagure n’ abandi banyamshanga mubons bazi gutsinda ariko mubahe contract y’ igihe gito)

Leave a Reply