Tuzatanga ibyo dufite byose mu kibuga dutsinde uriya mukino- Roberto

Yanditswe 20.09.2018 na Rayon Sports saa 09:11 | Yasuwe : 1,044

Umutoza Rayon Sports Roberto Oliveira yavuze ikipe ye yiteguye gutanga byose bishoboka mu kibuga kugira ngo ibashe gutsinda umukino wo kiwshyura wa ¼ cya CAF Confederation Cup bazakirwamo na Enyimba FC ku Cyumweru tariki ya 23/09/2018 muri Nigeria.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali ku Cyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Regionale i Nyamirambo, mbere yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane yerekeza muri Nigeria gukina uyu mukino wo kwishyura.

Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi bose uretse Rutanga Eric wari uri hanze kubera ko afite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino kimwe na Yannick Mukunzi na we ufite amakarita atamwemerera gukina.

Ni imyitozo yibanze ku kongerera imbaraga n’igihaha abakinnyi ndetse cyane no kwiga gutera mu izamu dore ko mu mukino ubanza Rayon Sports yagowe cyane n’umunyezamu wa Enyimba.

Umutoza Roberto yatangaje ko ikipe meze neza, ndetse intego bajyana muri Nigeria ari ugutsinda, aho biteguye gukora buri kimwe gishoboka mu kibuga, bakabona intsinzi.

Yagize ati:” Twiteguye neza uyu mukino. Ni umukino ukomeye ariko ibyo turabimenyereye. Ikipe ishyize hamwe, tuzagenda dufite intego zirimo kubaha ikipe tugiye guhura nayo kuko tuzaba dukinira hanze ariko dufite ubushobozi bwo gutsinda. Tuzakora byose, tuzatanga ibyo dufite byose mu kibuga kugira ngo dutsinde uriya mukino.”

Umutoza Roberto yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi Rayon Sports ifite yo kuba yagera muri ½ cy’iri rushanwa nyafurika, bityo uyu akaba ari umwanya mwiza wo kuyabyaza umusaruro.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Enyimba FC, muri ½ izahura n’izabayakomeje hagati ya CARA Brazzaville yo muri Congo na Raja Casablanca yo muri Maroc.

Tanga igitekerezo

Leave a Reply