Ubutumwa bw’ishimwe bw’Ubuyobozi bwa Rayon Sports ku bakunzi bayo

Yanditswe 09.10.2019 na Rayon Sports saa 07:59 | Yasuwe : 679

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Rayon Sports yaraye yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona yatangiye tariki ya 5/10/2019. Iyi ntsinzi yaraje Rayon Sports ku mwanya wa mbere yari ikenewe cyane haba ku bakinnyi, abatoza, abafana ndetse no kubayobozi.

Abafana bari bitabiriye ari benshi, abakinnyi nabo ntibabatengushye

Mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo, abakunzi ba Rayon Sports bari bitabiriye ari benshi uyu mukino wa AS Kigali, akaba ari muri urwo rwego Umuyobozi wa Rayon Sports yabashimye cyane ku bw’uruhare bagize ku ntsinzi y’ibitego 2-0 bya Mugisha Gilbert (68’) na Michael Sarpong (82’)

Mu izina rya komite ya Rayon Sports, Sadate yageneye ubutumwa bw’ishimwe abakunzi ba Rayon Sports ku bw’uruhare rwabo mu kubaka ikipe yabo

Perezida Sadate yagize ati ” Mwaramutse nshuti bayobozi namwe bakunzi ba Rayon Sports mwese, Imana ikunda ABIHANGANA, namwe ndabashimiye cyane mwarihanganye, mukomeze kutuba hafi ni iby’agaciro kuri twese. Intsinzi twari tunyotewe irabobetse  ubundi mureke dukomereze twiyubakire Rayon Sports yacu dushaka. Ndabibutsa gukomeza kuba hafi ya Équipe, ndabashishikariza gukomeza gukorana n’abafatanya bikorwa bacu kugira ngo tuzagere ku ntego. Mbikuye ku mutima mu izina rya komite ya Rayon Sports, turabashimiye kubwo kugumya kutuba hafi.  Muhahe muronke”

Instinzi itanga ubusabane hagati y’abagize umuryango mugari wa Rayon Sports, niyo mpamvu igomb aguharanirwa

Umukino ukurikiraho Rayon Sports izakirwa na Espoir, abarayon bakaba bahamagarirwa gukomeza kuba inyuma yayo kugira ngo ikomeze kubaha ibyishimo.

Tanga igitekerezo

1 Response

  1. Ndacyayisenga Vedaste

    Turabiishiimiye cyane. Niba hari abakiri mu ishyamba ndakomeza kubanenga mbashishikariza gukora ibyubaka Rayon ibiyisenya bakabizibukira kuko nta bugabo bubirimo

Leave a Reply